Burundi:  Abatuye muri segiteri Ruhororo barasaba ko hafungurwa umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi

Abaturage batuye muri segiteri Ruhororo muri Komini Mabayi ihana imbibe n’u Rwanda mu ntara ya Cibitoke, baratakambira ibihugu byombi ngo bafungure umupaka babashe guhahirana kuko imyaka 8 ishize nta ubasha kwmabuka.

Ikinyamakuru Iwacu cyanditse ko ku ruhande rw’uburundi abaturage bavuga ko ubu batabasha kuba bajya mu masoko ya Bweyeye kandi baturage.

Aba baturage baravuga ko ubusanzwe abatye kuri iyi mipaka basanzwe bahahirana, bakagenderana ndets engo hanabagaho gushyingirana ku mpande zombi ariko ubu nta ubasha gusura aho yashyingiye kuko umupaka ufunzwe

Abarundi bavuga ko ikiraro bambukaga kiri hafi gucika kuko nta ugicaho kandi abasirikare biriwra bahicaye bareba uwashaka kwambuka.

Abategetsi mu nzego z’ibanze ku mupaka bavuga ko ubu abaturage bahombye cyane kuko abanyarwanda bajyaga babazanira amafranga baje kugura inka none ubu nta wahirahira kwmabuka.

Ikinyamakuru Iwacu cyanditse ko hari bamwe mu bategetsi bavuze ko ubuhahirane bw’u Rwanda n’u Burundi ku mupaka wa Ruhororo butakibaho, bagasanga hakwiye kubahirizwa amasezerano agenga ibihugu bya COMESA na CEPGL

Ikibabaje Abarundi ariko ni uko uyu mupaka ariwo gusa ufunze hagati ya Kigali na Gitega ahandi hose abaturage bambuka.Gusa ariko ngo abaturage basabwe kwihangana kuko abategetsi ku mpande zombi babirimo bizageraho bigakunda ubuhahirane kubaturanyi bukongera bukabaho.