Perezida Putin ntazitabira inama ya G20

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yabwiye kuri telefone Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi, ko atazitabira inama y’itsinda ry’ibihugu 20 bikize cyane ku isi rya G20.

Ubuhinde ni bwo buzakira inama y’uyu mwaka, izabera mu murwa mukuru Delhi kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 10 Nzeri 2023.

Putin yabwiye Modi ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov ari we uzitabira iyo nama mu mwanya we.

Mu itangazo, Ubuhinde bwavuze ko aba bategetsi banaganiriye ku bibazo byinshi “byo mu karere no ku rwego rw’isi” bihangayikishije ibihugu byombi.

Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa leta y’Uburusiya yari yavuze ko Putin atazitabira iyo nama kuko afite gahunda nyinshi.

Itsinda G20 rigizwe n’ibihugu 19 bikize cyane ku isi, kongeraho umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Muri iki gihe Ubuhinde ni bwo buyoboye iri tsinda, ubuyobozi bwaryo buhererekanywa buri mwaka hagati y’abanyamuryango.

Igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyitezwe kuba ingingo izaganirwaho muri iyi nama y’i Delhi, aho abategetsi bo ku isi barimo na Perezida w’Amerika Joe Biden na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak bazaba bari.

Mu cyumweru gishize, Putin yitabiriye mu buryo bwa videwo bw’iyakure inama y’itsinda ry’ubukungu rya BRICS rigizwe na Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n’Afurika y’Epfo, yabereye i Johannesburg.

Yirindaga ibyago byuko yashoboraga gutabwa muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI).

ICC yasohoye urupapuro rwo guta muri yombi Perezida Putin, imushinja ibyaha byo mu ntambara muri Ukraine.