RDC: Mukwege yasabye abaturage kuba maso bakamagana amanyanga ari mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu akaba n’umunyapolitiki Dr Denis Mukwege yasabye abanyekongo kuba maso bakamagana ikibi kuko amatora ya perezida abura amezi ane imitegurire yayo irimo amanyanga.

Ikinyamakuru Media Congo cyanditse ko bwana Mukwege aherutse guhura n’urubyiruko bitangaza abatari bake kuko atigeze atangaza ko aziyamamariza gutegeka Kongo nk’uko abantu babikekaga.

Uyu mugabo umenyerewe mu kuvura abagore azwi cyane mu kwita ku bagore bafashw eku ngufu n’inyeshyamba mu ntara ya Sud Kivu, ndetse muri 2018 yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel kubera uyu murimo.

Mubyo Dr Mukwege anenga mu mitegurire y’amatora bituma nta wakwitega ko azaba meza, akaya mvugo ko ibitwenge by’inkoko bishirira mu kwayura, ni uko amakariya y’itora yatanzwe ubu yamaze gusibama ibiriho bitagaragara, agasanga ari intangiriro yo kwiba amajwi buriya.

Iki kinyamakuru cyandika ko Mukwege asaba abanyekongo guhaguruka bagahagarara bakamagana bene iyi migirire, kuko kubiceceka nibyo byishe iki gihugu kimaze imyaka nyagateke mu ntambara.

Abari baje kumva Dr Denis Mukwege basohotse mu nama bijujuta ko akiri kwigira agakeca ntahite atangaza ko aziyamamaza kandi basanga imvugo ze n’ibikorw abye bimugira umukandida ntasimbuzwa. Ku rubyiruko rwari muri iyi nama ruvuga ko rugitejereje ijambo rya kigabo ryo kuzahatanira intebe iruta izindi muri Kongo Kinshasa kandi bitinde bitebuke bizeye ko azabitangaza.