Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwagize ACP Boniface Rutikanga, Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi, akaba n’Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda.
Rutikanga yari asanzwe ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije. Muri Kamena 2020 nibwo yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Assistant Commissioner of Police( ACP) avuye ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP).
Mbere yo kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda yakoze indi mirimo itandukanye irimo kuba mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro ku isi ndetse n’umujyanama mu bya gipolisi mu Muryango w’abibumbye.
ACP Boniface Rutikanga, asimbuye kuri uyu mwanya CP John Bosco Kabera, wari uwuho kuva muri 2018.