Igitero cy’indege nto y’intambara itarimo umupilote izwi nka drone, ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Pskov mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Uburusiya, cyangije indege ebyiri zitwara abasirikare n’ibikoresho byabo nk’uko Ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya byabitangaje.
Amakuru avuga ko izo ndege z’ubwikorezi zo mu bwoko bwa Ilyushin 76 zahiriye muri icyo gitero.
Mbere, guverineri w’ako karere yavuze ko igisirikare cyari kirimo gusubiza inyuma igitero. Yatangaje videwo igaragaza umuriro mwinshi, yumvikanyemo n’igiturika.
Umujyi wa Pskov uri ku ntera ya kilometero zirenga 600 uvuye ku mupaka wa Ukraine, hafi y’umupaka na Estonia.
Ukraine ntiyavuze ko yagize uruhare muri iki gitero cya vuba aha cyane, ariko ni gacye cyane ivuga ku bitero by’imbere mu Burusiya.
Mu byumweru bya vuba aha bishize, bicyekwa ko Ukraine yongereye ikoreshwa rya za drone ziturikira ku ho zigabwe, mu bitero by’imbere mu Burusiya.