Bruce Melodie na Bwiza nibo bahanzi nyarwanda bazaririmba muri ‘Trace Awards’ i Kigali

Nyuma y’iminsi ubuyobozi bwa Trace Awards butangaje urutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo bya Trace Awards, bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ubu hamaze kumenyekana urutonde rw’abahanzi barenga 25 biganjemo abaririmba injyana ya Afrobeat  bazaririmba muri uyu muhango, uru rutonde rugaragaraho abahanzi nyarwanda babiri gusa.

Ni urutonde rurerure rugizwe n’abahanzi barimo: Davido, Asake, TayC, Benjamin Dube, Kizz Daniel,  Bamby , Black Sherif , Blxckie , Didi B, Dystinct , Janet Otieno , Josey ,Kalash , Lisandro Cuxi ,Locko , Mikl , Perola , Plutonio , Princess Lover , Ronisia , Rutshelle Guillaume , Soraia Ramos ,Terell Elymoor ,Viviane Chidid,hakiyongeraho Bruce Melodie na Bwiza bo mu Rwanda.

Ibirorii by’itangwa ry’ibi bihembo bikaba byarahujwe n’iserukiramuco rizabanza kubera mu Rwanda mbere y’umunsi nyir’izina wo gutanga ibi bihembo.

Ni ibihembo abahanzi baturuka mu bihugu bisaga 30 bahatanyemo mu byiciro bigera kuri 22.Abahanzi bari guhatana barimo abo muri Algeria, Angola, Brésil, Cameroon, Cap-Vert, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa, Guyane Française, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Côte d’Ivoire, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Ile Maurice, Maroc, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Sénégal, Afurika y’Epfo, Eswatini, Tanzania, Tunisia, U Bwongereza na Uganda.

Bikaba biteganyijwe ko abandi bahanzi bazagaragara muri iki gitaramo bazamenyekana mu minsi iri imbere

Bitewe nuko u Rwanda aricyo gihugu kizakira iri serukiramuco n’itangwa ry’ibi bihembo, abahanzi nyarwanda bakaba barashyiriweho  icyiciro cyihariye, abahatanye muri iki cyiciro barimo: Bruce Melodie, Bwiza, Ariel Wayz, Kenny Sol na Chriss Eazy.

Trace Awards and Festival ni ibirori byo gutanga ibihembo bizakomatanywa n’iserukiramuco. Ibi bikorwa byombi bizamara iminsi itatu bibera mu Rwanda. Biteganyijwe ko bizitabirwa n’ababarirwa hagati ya 7000 na 10.000 barimo ibyamamare ku migabane itandukanye yose ku isi.

Ibi birori bigiye kuba ku bufatanye na RDB ibicishije muri Visit Rwanda. bizabimburirwa n’Iserukiramuco rizamara iminsi ibiri ku wa 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena.

Bikaba byaranahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 trace group itegura itangwa ry’ibi bihembo imaze itangiye gukorera mu bihugu bitandukanye ibinyujije kuri shene za televiziyo zayo zitandukanye zirimo:Trace Africa, Trace Muzik, Trace Urban, Trace Gospel, Trace Hits n’izindi.

Biteganyijwe ko ibi birori bizakurikirwa imbonankubone n’umubare munini w’abatuye isi binyuze ku bitangazamakuru bya Trace bikurikirwa n’abarenga miliyoni 350 bari mu bihugu 180 na shene za televiziyo zisaga 29, amaradiyo arenga 100 n’ababakurikira ku mbuga nkoranyamabaga barenga miliyoni 22.

Sam Kwizera