Perezida Paul Kagame ari i Nairobi muri Kenya aho yitabiriy inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023.
Umukuru w’igihugu yifatanyije na Mugenzi we wa Kenya, William Ruto, aho bahura n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abandi bahirimbanira kurengera ibidukikije.
Ni inama izamara iminsi itatu yateguwe ku bufatanye na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Guverinoma ya Kenya.