Bamwe mubaturage batuye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Ntemba gahana imbibi n’umupaka w’u Burundi, baravuga ko bamaranye imiyoboro y’amazi imyaka 16 itarazamo amazi na rimwe.
Aba ni bamwe mu baturage batuye muri aka gace, baraganirira itangazamakuru rya Flash ingorane bahura nazo kubera ibura ry’amazi, baragaragaza ko hashize imyaka isaga16 bubakiwe imiyoboro ariko ikaba ishaje nta mazi anyuramo, barasaba ubuyobozi kubaha amazi.
Umwe ati “Nta mazi tugira, tugira za Robine batwubakiye ariko ntacyo zitumariye.”
Mygenzi we ati “Imbogamizi dufite cyane cyane ni ibura ry’amazi ry’aha. Ntitugira amazi icyo ni ikibazo gisanzwe kinazwi n’inama zikozwe kiravugwa ngira ngo hari icyananiranye kugira ngo kigerweho.”
Mu mvugo z’aba baturage biganjemo abatujwe nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania ngo n’ubwo bahura ni ikibazo cyo kubura amazi barashima leta y’u Rwanda yabubakiye,ikanaboroza.
Umwe yagize ati “Tukiva Tanzania baduhaye amsambu, baduha inzu,turimo neza ntacyo tubaye.imbogamizi dufite ni amazi gusa.”
Kuruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, kuri iki kibazo cyo kubura amazi avuga ko bari mu rugamba rwo kugeza amazi kubaturage bakaba barashyize imbaraga mu mirenge ya Juru na Mwogo, ariko bakaba bizeza abo muri Rweru ko nabo bidatinze amazi azabageraho.
Ati “Turi mu rugamba rwo kugira ngo tugeze ibikorwaremezo ku baturage ariko ntibiraba 100%. Turacyafite nk’imirenge itatu ifite ikibazo cy’amazi twavuga Mwogo, Juru na Rweru. Nk’ubu turimo turakora umuyoboro uzaha amazi umurenge wa Mwogo n’uwa Juru, hagasigara agace gato ka Juru (ku musozi wo hejuru) ndetse n’umurenge wa Rweru. Ubwo rero iyo mirenge ibiri nituyiha muri aya mezi atatu ari imbere izindi mbaraga zose zizajya ku murenge wa Rweu utarabasha kubona amazi.”
Rweru ni Umurenge ukorerwamo cyane ubuhinzi ku buso buhuje ku bishyimbo n’ibigori, ukaba ugizwe n’utugari dutanu Sharita, Batima, Kintambwe,Nemba, Nkanga.
Icyakora ni umwe mu mirenge ikunze kugaragaramo izuba rikabije, riba imbogamizi kubaturage kuko batabasha kubona amazi yo kunywa ndetse no gukoresha mu ngo zabo umunsi ku umunsi.
Kuruhande rw’abatuye Nemba bo ugasanga nta kiyaga bashobora kwifashisha bavo kimwe n’utundi tugari.
Ali Gilbert Dunia