Kigali: Ibihugu bya Afurika byasabwe guteza imbere imijyi itagira uwo iheza

Ibihugu bya Afurika, byasabwe kugira imijyi iteye imbere yimakaza ikoranabuhanga mu ngeri zinyuranye, ariko  ntinagire  umuntu n’umwe iheza, abagabo n’abagore  bakayibonamo, ababakire n’abakene bakayibonamo.

Byagarutsweho kuri uyu wa 6 Nzeri 2023 i Kigali mu nama y’iminsi 3 yiswe ‘Africa smart cities investment summit’ yigira hamwe imijyi yo kuri uyu mugabane yakwimakaza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, mu rwego rwo korohereza abayituye. 

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko abaturage mu mijyi muri Afurika bagenda biyongera, bityo hakenewe igenamigambi rihamye ryo kubatuza no kubagezaho serivisi zose bakeneye kandi muryo bunoze. 

Icyakora ngo ibyo bigomba gukorwa kuburyo iterambere ry’imijyi ritagira umuntu n’umwe riheza, abaturage mu byiciro barimo bakayibonamo, abagore n’abagabo, abakire n’abakene n’abandi, ikaba ari imijyi itagira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

Ozonnia Ojielo ni umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda. 

Ati “Iterambere ry’imijyi yimakaza ikoranabuhanga ntirigomba nanone kugira umuntu n’umwe risiga inyuma, kuburyo ibyiza byose by’iterambere ry’umujyi bigera kuri bose mu buryo bungana hatitawe kubantu bigitsina runaka, no kubyiciro by’imibereho n’ubukungu byabo. Nanone ariko imijyi yacu igomba kuba ikorerwa ibikorwa bitangiza ibidukikijie, dukeneye gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ingufu zitisubira.”

U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bifite ubwiyongere bw’abatura mu mijyi, kuko nko mu cyerekezo 2050 biteganyijwe ko abantu miliyoni 15.4 bazaba batuye mu mijyi 101 izaba iri mu Rwanda.

 Nk’ Umujyi ugaragaza ko ubu abawutuye bagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi 700, mu mwaka wa 2050 bazaba bageze kuri Miliyoni eshatu.

Pudence Rubingisa uyobora umujyi wa Kigali, avuga ko hari ingamba zihari zo guteza imbere Kigali himakazwa ikoranabuhanga muri serivisi zose kandi muburyo butagira uwo buheza. 

Ati “ Uyu munsi dufite serivisi dutanga mu irembo zigeze ku 101, ni ukugira ngo tunongere serivisi yaba ari mu gutwara abantu n’ibintu yaba ari mu gukoresha imihanda dufite. Niba ugiye guhaguruka iwawe ube wamenya imihanda uri bufate umuhanda wabayemo impanuka, umuhanda wabayemo imodoka nyinshi kugira ngo ubone amakuru muburyo bwihuse.”

Yunzemo agira ati  “Ikindi ni ukugira ngo ibi bisubizo tugenda tubona dufatanyije n’abafatanyabikorwa tubyihutishe nk’ibyo twagiye dukora mu ikusanya ry’imyanda, hari amasoko twabikozeho, hari imudugudu y’ikitegererezo twabikozeho, ariko noneho tubona ni igisubizo turabyagura gute? Aho noneho ni ugukoresha ikoranabuhanga mu buryo umujyi udaheza umuntu uwari we wese.”

Kuri ubu i Kigali  hateraniye inama y’iminsi 3 yiswe ‘Africa smart cities investment summit’ yigira hamwe uko imijyi yo kuri uyu mugabane yakwimakaza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, mu rwego rwo korohereza abayituye. 

Muri iyi nama u Rwanda rwatangije igicumbi cy’imishinga y’ikoranabuhanga mu mijyi ‘Rwanda Smart Citis Hub’.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Paula Ingabire,  yagaragaje ko icyo gicumbi cy’imishinga y’ikoranabuhanga, kizafasha mu guhanga udushya twahindura ubuzima bw’abatuye mu mijyi.

Ati “ Uyu munsi dutangije igicumbi cy’u Rwanda cy’imishinga y’ikoranabuhanga, ntabwo azaba ari icyubako ziri aho gusa, ahubwo ni ahantu  abafite ibitekerezo  n’ubufatanye bazajya baba bari haboneke udushya duhindura ubuzima bw’abaturage.”

Iyi nama yiga kuguteza imbere  iMijyi ya AFURIKA  himakaazwa ikoranabuhanga mu mirimo itandukanye yitabiriwe n’abarenga igihumbi barimo impuguke mu by’ikoranabuhanga, abashoramari n’abahagarariye imijyi itandukanye muri Afurika.

Daniel Hakizimana