PAC yaneguye RHA yaguze inzu itagira icyangombwa cyo kuyituramo

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko PAC bagaye ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire kuko cyitabashije gukurikiza amategeko agenga amasoko mu Rwanda.
Amwe mu makosa iki kigo cyakoze harimo gutanga amasoko 5 yo kubaka afite agaciro ka Miliyari zisaga 11.6 y’u Rwanda adafite uyakurikirana.
Kuva kuri uyu wa gatatu Komisiyo Pac yatangiye kubariza mu ruhame inzego n’ibigo byagaragayemo amakosa mu micungire y’imari n’umutungo muri raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’Imari warangiye ku wa 30 Kamena 2022.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire n’icyo cyabanjirije ibindi bigo bya leta kubarizwa mu ruhamwe na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko ku makosa yagarajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta muri Raporo ye y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 30 Kamena 2022.
Mu ngingo zihinnye zigera kuri 16 Ikigo RHA cyisobanuyeho irebana n’amakosa mu gutanga amasoko ya leta niyo yarinihatse izindi.
Dore nk’ubu Ubugenzuzi bwasanze RHA yaratanze amasoko atanu yo kubaka afite agaciro ka miliyaridi sizaga 11.6 z’amafaranga y’u Rwanda nta bakurikirana imirimo umunsi ku munsi bahari. Ni ukuvuga ko habayeho kwishyura ntawakurikiranye ko ibyubatswe bidafifitse.
Abadepite bagize Komisiyo PAC babanje kunenga uburyo umuyobozi w’agateganyo wa RHA Noel Nsanzineza wari uherekejwe n’abandi bakozi batari bake b’icyo kigo uburyo yakoresheje bwo gusubiza aho yahatwaga ibibazo umusubirizo ariko agasubiza abica hejuru kubera kutagira aho abyandika.
Depite Murara yagize ati”Ubanza DG azi ko yagiye mu kibuga cy’umupira kwikinira,mu bibazo byose yabajijwe nabonye nta na kimwe yanditse sinzi ukuntu aza kubisubiza”
Icyakora bwana Noel Nsanzineza yaje kwisubiraho akajya abazwa yandika ariko n’ubundi ibisubizo yatanze ku makosa yakozwe yo gutanga amasoko atagira gikurikirana ntabwo byanyuzwe abadepite bagize PAC.
Depite Mukabalisa Germaine yagize ati”Dufite Miliyoni ,400 Miliyari 5,Miliyoni 5 gukomeza…bigenda bite ngo usinye ayo mafaranga,umuntu agende akore akazi n’iyo yaba ari inzu yawe isanzwe wubaka,urayigenzura itageze no kuri Miliyari,noneho miliyari uyisohora ute nta Progress wabonye,nta muntu uri kugenzura kandi uzi icyo amategeko ateganya.”
Mugenzi we Jeanne D’Arc Uwimanimpaye we ati”Njye ndumva atari ibintu mukwiye no gutinyuka ngo muze mwicare hano mutubwire iyaba nibura Kompanyi yo kugenzura itarabonetse ariko kujya kwishyura mukagira ubwoba mukajya kureba ibyo mugiye kwishyurira.”
Ubuyobozi bwa RHA bwaje guca bugufi busaba imbabazi ku bw’ayo makosa yo gutanga amasoko abarirwa muri za Miliyari nta gikurikirana.
Noel Nsanzineza uyobora RHA by’agateganyo yagize ati”Turabyemera rwose ko ari integer nke,ntabwo tugomba guca ku ruhande ni integer nke tugomba kugira icyo dukoraho.”
Indi ngingo yatumye abadepite bagize PAC banegura ikigo abayobozi b’ikigo RHA ni inyubako cyaguze ku gaciro ka Frw y’u Rwanda asaga Miliyaridi 42 idafite icyangombwa cya burundu cyiyemerera gukorerwamo,PAC yanenze urugero ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire cyatanze kigura inzu itujuje ibisabwa kandi aricyo gishinzwe ubugenzuzi nk’ubwo.
Depite Germaine ati”Umwihariko unatangaje ni uko RHA ari yo yagatanze urugero mu byerekeye n’amategeko y’imyubakire,ubu ko mwaguze inzu itagira icyangombwa cyo kuyituramo …aho hantu rwose ni urugro rubi cyane mwatanze.”
RHA kandi yanenzwe Gutanga isoko ryo kubungabunga KCC rifite agaciro ka Frw Miliyari zisaga 2 nta nyigo ikozwe nta n’ubugenzi bw’iyo mirimo bikaba binyuranyije n’amabwiriza y;urwego rushinzwe amasoko ya leta avugako isoko ryose ry’imirimo rirengeje Milioni 50 rigomba kugira ubugenzuzi buhoraho.
Tito DUSABIREMA