Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko Kazungu Denis watawe muri yombi akekwaho ubwicanyi, ngo yajyaga mu tubari agafata abakobwa akabacyura iwe, akabica abanje kubashinyagurira, gusa ngo iperereza riracyakomeje.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nzeri 2023, nibwo RIB ibinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko yafunze Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu hanyuma akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Leta, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abakobwa Kazungu yicaga yabavanaga mu kabari agambiriye kubiba ubundi akabica.
Ati “We uko avuga (Kazungu) bigikorwaho iperereza, yajyaha mu kabari akareba abakobwa bagatahana nk’abagiye kugira ibyo bakora hanyuma akabiba, yamara kubiba akabica.”
Kazungu iyo yamaraga kwica aba bakobwa yabashyunguraga mu nzu yari atuyemo kuko yari yarahacukuye umwobo ku buryo nta muturage wabikeka bitewe n’imiterere y’ahantu yari atuye.
Murangira arabisobanura ati “Imiterere y’ahantu atuye ni inzu yari ituye yonyine, kuko aho hantu hari hari umuhanda wakorwaga , ibitaka yacukuraga yabimenaga akabivanga no mu muhanda, ku buryo nta bantu bapfaga kuba bakeka.”
RIB irahumuriza abaturage ibasaba no gukomeza gutanga amakuru kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
Murangira ati “Abaturage ni ukubahumuriza ariko tubasaba ko uwaba afite andi makuru yaba azi, ari abatuye aho ngaho ari n’abandi bari bazi kazungu kuko ngo yari umucuruzi hano mu mujyi yari aziw hano mu mujyi yaracuruzaga, bakwegera sitasiyo ya RIB ya Kicukiro bakaba badduha amakuru, ndetse naho yagendaga bari bamuzi bashobora kuba bakwegera sitasiyo ya RIB bakaduha amakuru, iperereza rigakomeza.”
Kugeza ubu Kazungu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane umubare n’umwirondoro wabo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.