Umuhanzi akaba n’umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda wamamaye mu muziki nka Alain Muku,ageze kure imyiteguro y’amashusho y’indirimbo “United Afrika” imaze hafi imyaka itatu iri hanze ariko muburyo bw’amajwi (Audio lyrics).
Ni indirimbo ibyinitse mu mudiho nyafurika ikaba inaririmbwe mu ndimi zigera kuri 4 nk’ikinyarwanda,igifaransa,icyongereza n’igiswahili.
Ni indirimbo Kandi ifite umwiharimo yaba mu butumwa bwayo ndetse n’uburyo amashusho yayo afashwemo uretse kuba abumvise amajwi yiyi ndirimbo igaruka ku bumwe bukwiye kuranga abanyafurika ndetse n’inyungu nkabanyafurika twakura mugushyira hamwe, n’amashusho yayo yerekana buri muco w’abanyafurika ndetse n’imibereho ya nyayo y’abanyafurika ndetse ikaba yarakorewe mu duce dutandukanye ariko twiganjemo utwo mu cyaro aho usanga abanyafurika benshi babarizwa.
Ubwo twaganiraga yatubwiye ko yanditse iyi ndirimbo mugihe cya COVID 19 ubwo Afrika yari yugarijwe n’iki cyorezo, akavuga ko muri icyo gihe Afrika yagombaga gushyira ku ruhande intambara zindi igafatanyiriza hamwe mu kurinda abaturage bayo kwicwa cyane na COVID-19.
Kuri ubu rero ngo icyamuteye kuba agiye gushyira hanze amashusho yayo yavuze ko byatewe n’ibibazo politike byugarije Afrika, muri ikigihe birimo ama coup d’etat ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano muke biri mubihugu bimwe na bimwe bya Afrika. Yagize ati”urabona narayikoze Audio nshaka gutanga ubutumwa busaba abanyafurika gushyira hamwe ngo turwanye COVID 19 gusa ntibyari bunkundire gufata amashusho kuko bitari byoroshye bijyanye n’ingamba za Guma murugo zari zarashyizweho zo kurinda ikwirakwira ryacyo. Gusa ikiza k’indirimbo zanjye ntizijya zisaza rero nabonye bitewe n’ibibazo politike byugarije ibihugu bimwe na bimwe bya Afrika nkwiye kongera kwibutsa ko ubumwe bwacu aribwo buzadukiza Kandi bukaduteza imbere Kandi ko intambara zidusenya.”
Iyi ndirimbo mu ifatwa ryamashusho yayo Alain Mukurarinda akaba yarabifashijwemo cyane n’umudamu we Madamu Martine Gatabazi, akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe amasoko muri Bralirwa ndetse n’abana be babiri bose bazayigaragaramo dore ko bafite ubuhanga bukomeye cyane umwe mukuvanga umuziki undi mukubyina no kuririmba.
Abandi bamufashije harimo Dj Bissosso ,Njuga ndetse na Fayzo pro wafashe ayo mashusho akaba ari nawe ukunze gufata amashusho y’indirimbo za Nsengiyumva Emmanuel (Gisupusupu) ufashwa na label ya Alain Mukurarinda yise Boss Papa.
Byitezweko hatagize igihinduka iyi ndirimbo yajya hanze mbere y’uko uku kwezi kwa Nzeri kurangira.
Alain Mukurarinda yamenyekanye cyane mundirimbo z’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda nka Kiyovu sports, RAYON SPORTS ,Tsinda Batsinde ya Amavubi n’izindi nka Murekatete y’urukundo.