COMESA yatangiye kwiga uko hashyirwaho ibyangobwa by’ubwikorezi bihuriweho

Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika (COMESA), watangiye kwiga uko washyiraho ibyangombwa by’ubwikorezi bihuriweho kuburyo nk’ufite ikinyabiziga gikora akazi ko gutwara abantu n’ibintu, yemererwa gukorera mu gihugu ashaka nta nkomyi.

 Imwe mu mbogamizi ikoma mu nkokora ubuhahirane hagati y’ibihugu bya  Afurika, ni uko usanga buri gihugu gifite amategeko yihariye agenga ubwikorezi yaba ubwo mu mazi, ku butaka ndetse no mu kirere. 

Kubwiyo mpamvu  Umuryango w’Ubucuruzi w’Ibihugu by’Iburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika (COMESA), watangiye kwiga uko washyiraho ibyangombwa by’ubwikorezi bihuriweho kuburyo nk’ufite ikinyabiziga gikora akazi ko gutwara abantu n’ibintu, yemererwa gukorera mu gihugu ashaka nta nkomyi.

Mutabazi JB ashinzwe ibikorwaremezo muri  muri COMESA. 

Ati “Nka lisansi yo gutwara imodoka hano, aho kugira ngo uhore ushaka lisansi buri uko ugeze mu gihugu, iyo uvanye mu rwanda ikakuzengurutsa ibihugu byose bya COMESA, hakiyongeraho ya ‘control technique’ igakorerwa mu Rwanda ikakwambutsa mu bihugu byose. Ni umushinga turimo, ya mategeko yose tuyashyire hamwe kugira ngo dukore rya soko rusange rya Afurika.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Barisanga Fabrice, avuga ko bazemeranya  nka COMESA, hari ikizere ko bizashyirwa mubikorwa kuko hari ubushake bwa politiki.

Ati “Akenshi nk’uko twabiganiriye tuzabigeza no kuba minisitiri, kugira ngo bagire umurongo babiha, usanga imirongo migari idahuzwa hagati mu bihugu. Ntihabeho ibintu byo kwirebaho nk’ibihugu, ahubwo tugatekereza nka Afurika nka COMESA ,ubushake bwa politiki burahari ariko ni ibintu bifata umwanya.”

Kuri ubu abagize akanama gashinzwe ibikorwaremezo muri COMESA, bari i Kigali bigira hamwe uko hakurwaho imbogamizi zose zibangamiye ubuhahirane mu bihugu binyamuryango. 

Daniel Hakizimana