Abantu barenga 5,000 ni bo bamaze kumenyakana ko bapfuye ubwo ku cyumweru amazi y’imyuzure ameze nka tsunami yashegeshe umujyi wa Derna mu burasirazuba bwa Libya, nyuma yuko urugomero rusandaye mu nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura nyinshi, inkubi yiswe Storm Daniel.
Imashini yacukuye mu irimbi, aho abapfuye bashyizwe mu mifuka n’ibiringiti bashyingurwa bari hamwe.
Mu gihe byatangajwe ko abantu 10,000 baburiwe irengero, umubare w’abapfuye byitezwe ko wiyongera.
Mohammed Qamaty, umukorerabushake i Derna, yavuze ko abakora ubutabazi bakirimo gushakisha abapfuye.
Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati “Dusabye urubyiruko rw’Abanya-Libya, uwo ari we wese ufite impamyabushobozi cyangwa ubundi bumenyi mu buvuzi, ko rwose baza bakadufasha. Ntidufite abaforomo bahagije, ducyeneye ubufasha.”
Hari imfashanyo yatangiye kuhagera, irimo iyatanzwe na Misiri, ariko ibikorwa by’ubutabazi byakomwe mu nkokora n’uko ibintu bimeze muri Libya mu rwego rwa politiki, aho igihugu cyacitsemo ibice bibiri biyobowe na guverinoma ebyiri z’abacyeba.
Amerika, Ubudage, Iran, Ubutaliyani, Qatar na Turukiye, ni bimwe mu bihugu byavuze ko byohereje cyangwa byiteguye kohereza imfashanyo.