Paul Pogba ashobora guhagarikwa imyaka 4 adakina umupira w’amaguru

Umukinnyi wo hagati, umufaransa ukinira Juventus yo mu Butaliyani, Paul Pogba wasanzwemo umusemburo wa ‘Testosterone’ yahagaritswe by’agateganyo kubera gukoresha imiti itemewe.

Pogba w’imyaka 30 yasanzwemo uyu musemburo wongera imbaraga nyuma y’umukino wa mbere wa Serie A, Juventus yakinnye na Udinese ku ya 22 Kanama 2023, Pogba atakinnye kuko yari ku ntebe y’abasimbura.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Butaliyani (FIGC) ryahise ritangaza ko Pogba yahagaritswe by’agateganyo gukina, mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by’iperereza birambuye.

Komite ishinzwe imyitwarire ya FIGC igomba kumva uru rubanza Mu gihe kitarambiranye mbere yo gufata umwanzuro niba Pogba ahagarikwa by’igihe kirekire adakina umupira w’amaguru.

Uy’umukinnyi wo hagati aramutse ahamwe n’icyaha cyo kunywa imisemburo yongera imbaraga, ari mu kaga ko guhagarikwa gukina kuva ku myaka ibiri kugeza kuri Ine.

Rafaela Pimenta, uhagarariye Pogba yagize ati “Dutegereje ibisubizo bizava mu busesenguzi bw’ikigo gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga abakinnyi kandi ko ntacyo bavuga kugeza icyo gihe.”

Yabitangaje mu itangazo ryatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Butaliyani.

Rafael Pimenta yongeyeho ko “Ikintu kimwe gusa ni uko Paul Pogba atigeze agambirira kurenga ku mategeko.”

Ibi bije kuri Pogba umaze igihe yaribasiwe n’imvune cyane ko yatangiye mu kibuga umukino umwe wo nyine, kuva yagaruka muri Juventus avuye muri Manchester United mu mpeshyi y’Umwaka ushize, zatumye adakina  n’igikombe cy’Isi hamwe n’Ubufaransa mu mpera z’umwaka ushize kubera imvune yo mu ivi.

Uwiringiyimana Peter