RFI igiye kujya ikiranura imiryango ishinjanya amarozi gakondo

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera RFI, gitangaza ko cyatangiye gukora ubushakashatsi buzatuma haboneka uburyo bwo gutahura amarozi gakondo.

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana amakimbirane ahishingiye kugushinjanya amarozi.

Akenshi uburozi baba bashinjanya ntibushobora kugaragazwa n’ibyuma muri Laboratwari bitewe n’uko bwitwa gakondo y’abanyarwanda.

Urugero rwa vuba urwa tariki ya 27 Kanama2023, i Rusizi aho umugabo ushinjwa amarozi yiciwe mu ruhame.

 Muri uko kwezi kandimu Karere kaMuhanga, Polisi yafunze abakecuru bemeye ko ari abarozi bagatanga n’uburozi bugatwikwa.

 Bamwe mu baturage bahamya ko uburozi bwa gakondo bubaho.

Umwe ati “Amarozi ntekereza ko abaho kubera ako abaye atabaho ntabwo twaba tuvuga ko ariho, gusa nyine mu giturage wumva bavuga ngo uyu yarandoze yarandogeye, ariko byagera mu nzego za Leta ntibemere ko abaho.”

Undi ati “Amarozi abaho kuko kuva na cyera urabona imyaka mfite ni myinshi, njye mfite imyaka 42 kandi twamye twumva amarozi kandi natwe twararozwe.”

Mugenzi we nawe ati “Wenda bisaba kwifashisha aba bantu barogora, dore barakuroze gutya na gutya akaba yakurogora.”

Aba baturage basaba Leta gushyiraho uburyo bwo gupima  amarozi gakondo, bityo n’uwarogewe ahabwe ubutabera hashingiwe kubimenyetso bya gihanga.

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera RFI, cyatangaje ko ubu cyatangiye ubushakashatsi bugamije gushaka uburyo bwo kujya bapima amarozi gakondo.

Ibi ngo bigamije kugabanya amakimbirane ashingiye ku gushinjanya amarozi.

Hari mu kiganiro iki kigo giherutse kugirana n’abanyamakuru.

Lt Col DrCharles Karangwa ni umuyobozi wa RFI arabisobanura.

Ati “ Amarozi ya gihanga akoreshwa hirya no hino nagira ngo mbabwire ko muri ya ‘Presentation’ nabakoreye navuze ko tuzashyira imbere ubushakashatsi n’ubu dufite umushinga turimo gukorana n’ibigo by’ubushakashatsi byo mu Rwanda ndavuga RDB, NIRDA ,REMA , UR kugira ngo turebe uko twakora ‘Data base’  ya ‘traditional medecines’  na ‘Toxics plants’ ni umushinga uzamara igihe ariko udafite referances cyangwa Data base yabyo ntacyo byakora nibi ng’ibi tubigeraho amarozi ya kizungu, kubera ko dufite referances ubwo rero ni intambwe tuzashyiramo imbaraga naho uyu munsi ntacyo washobora udafite ‘references’.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ingingo ya 115, ivuga ko guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze 500.000frw.

Daniel Hakizimana