Biden na Trump basabwe guha umwanya ikiragano gishya cy’abanyapolitiki

Senateri muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Mitt Romney, wigeze kwiyamamariza kuba Perezida, yasabye Donald Trump na Joe Biden kwigirayo bagaha umwanya ikiragano gishya cy’abanyapolitiki.

Yavuze ayo magambo ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri gahunda ye yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yavuze ko yahisemo kutongera kwiyamamaza kuko igihe kigeze cy’igisekuru gishya cy’abategetsi.

Romney, w’imyaka 76, amaze imyaka 20 muri politiki y’Amerika, harimo n’imyaka itanu yamaze ari Guverineri wa leta ya Massachusetts.

Mu myaka ya vuba aha ishize, uyu ukomeye wo mu ishyaka ry’abarepubulikani yahindutse unenga cyane Biden na Trump.

Azaguma ari umutegetsi kugeza manda ye nka Senateri irangiye mu kwezi kwa Mutarama mu 2025.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2023, Romney yatangaje ko yahisemo ko atazongera kwiyamamaza kandi ko imyaka agezemo yagize uruhare mu cyemezo yafashe.

Yagize ati “Mu mpera y’iyindi manda naba mfite mu myaka 80 hagati. Mu by’ukuri, igihe kirageze cy’igisekuru gishya cy’abategetsi. Nubwo ntarimo kongera kwiyamamaza, ntabwo ndekeye aho urugamba.”

Yakomeje avuga ko ateganya gushaka urubyiruko rwo kujya mu ishyaka ry’abarepubulikani, rukiyamamaza ndetse rugatora, kandi ko amashyaka yombi (abarepubulikani n’abademokarate) byayagwa neza, ashoboye guhitamo abakandida bo mu bisekuru by’urubyiruko.

 Romney yanavuze ko byaba ari ikintu cyiza cyane kuri Perezida Biden na Trump bagiye ku ruhande, kugira ngo amashyaka yombi ashobore guhitamo umuntu wo mu gisekuru cy’ejo hazaza.

Perezida Biden, w’imyaka 80, na Trump, w’imyaka 77, bombi ni bo bari imbere mu bashobora guhagararira abademokarate (kuri Biden) n’abarepubulikani (kuri Trump) mu matora ya perezida yo mu 2024.