Ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikomeje gutumbagira

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko ubuzima bukomeje guhenda bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko, kuko kubona ibihagije umuryango ari ikibazo.

Abanya-Kigali baravuga ko ubuzima bukomeje kugorana, kuko ku masoko ibiciro birushaho kuzamuka buri munsi.

Umunyamakuru wa Radio Flash na TV yasuye amasoko n’amahahiro muri Kigali asanga niko biri.

Ubu ikilo kimwe cy’ibirayi bya Kinigi birobanuye mu isoko rya Gakinjiro ku Gisozi, kiragura amafranga 1.200.

Ikilo cy’ibujimba ni amafaranga 600 muri iri soko naho igitoki ni amafaranga 400.

Ku isoko kandi ubu ikilo cy’umuceri leta yavuze ko ugura 900Frw, ubu kiragurwa 1.300 naho isukari ikilo ni ibihumbi 2000, akawunga ni 1200

Aha mu isoko rya Gakinjiro imboga nazo zirahenze, ubu ishu rigura 600Frw, ikilo cya karoti 1.400Frw, ibitunguru 1.500Frw, inyanya 1.600Frw.

Ibi biciro abaturage barabigenderaho, bakavuga ko ubuzima bugoye muri uyu mujyi.

Umwe ati “Ibirayi birahenze cyane birarya umugabo bigasiba undi, twajyaga twirira ibitoki none nabyo byahenze bigeze kuri 400Frw/Kg, ibijumba ni 600Frw/Kg,  imyumbati 600Frw/Kg, mbese urebye ntabwo guhaha byoroshye muri iki gihe.”

Undi ati “Ibiryo birahenze, karoti zirahenze, ibitunguru birahenze, wa muntu ufite amafaranga make ntabwo azabasha guhaha. Urumva niba ibirayi bigura 1.200Frw/Kg ,karoti zigura 1500Frw/Kg, ubwo se umuntu azahaha gute? Abantu bari mu buzima bwo hasi inzara izabica, kuko badashoboye guhaha.”

Aba baturage barasaba leta kubafasha ikagira icyo ikora, kuko iri zamuka ry’ibiciro ku isoko riteza umwiryane mu miryango ndetse n’abana bakajya kwirirwa mu mihanda, kuko iwabo batabonye ibyo barya ngo bahage.

Umwe ati “Abagabo benshi barimo barata ingo kubera kubura ubushobozi bwo guhahira abana, niyo mpamvu abana benshi bari kujya mu mihanda kuko iwabo babuze ibyo barya ngo bahage. Icyo twasaba leta ni uko yadufadsha ibiciro bikamanuk,  abantu bakabasha guhaha badahenzwe.”

Undi ati “Icyo nsaba ni uko batugabanyiriza ibiciro by’ibiribwa, kuko kuba tutarya ibirayi si uko tutabikunda.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi y’u Rwanda ku masoko yaho byiyongereyeho 12,3% muri Kanama 2023.

Umunyamakuru wa Flash ukorera mu ntara y’Amajyaruguru cyane cyane mu Karere ka Musanze ahabatizwaga ku kigega cy’ibiryo, aherutse kujyayo asanga ikilo cy’ibirayi bya kinigi kigura 1000Frw.

Aho umunyamakuru wa Flash yageze mu masoko atandukanye, yasanze ikilo kimwe cy’ibirayi bigura make bigura 700 bavuga ko ari ibigande n’ibinya-Kenya.

Mu butumwa ku rubuga rwa X (Twitter) rwa ministeri y’ubucuruzi n’inganda, ivuga ko iri zamuka ry’ibiciro cyane cyane ibirayi, ryatewe n’izuba ryacanye muri Nyakanga na Kanama 2023.

Ikindi muri iki gihembwe gisojwe, abahinzi bakunze guhinga ibindi bihingwa bitandukanye nk’ibitunguru. hategerejwe isarura rikurikiyeho mu Ugushyingo 2023.

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, yagaragaje ko kuva tariki 4 kugera 9 Nzeri 2023, kinigi nimero ya mbere yaguraga hagati ya 800Frw na 1500Frw, nimero ya kabiri ikagura hagati ya 600Frw na 1200Frw, peko hagati ya 500Frw na 750Frw,  kuruseke hagati ya 550Frw na 700Frw.

 Icyakora ngo ubundi bwoko bw’ibirayi butari Kinigi buri kuboneka ku masoko atandukanye.