Madamu Jeannette Kagame yasoje ihuriro ryahurizaga hamwe abana bafashwa n’imbuto Foundation

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yitabiriye igikorwa cyo gusoza ihuriro ry’urubyiruko rya 13 ry’imbuto Zitoshye izwi nka ‘Edified Generation’ ryaberaga mu Karere ka Gisigara.

Iri huriro ryari rimaze iminsi ine, ryitabiriwe n’abanyehsuri 750 bafite imyaka 12 na 18 y’amavuko basanzwe bafashwa n’umuryango Imbuto Foundation.

Gahunda ya ‘Edified Generation’ yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame muri 2002, hagamijwe kurihira amashuri abana batsinda neza mu ishuri ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi bwo kubabonera ibikenewe, ngo babashe kwiga neza.

Umuryango Imbuto Foundation uvuga ko kuva icyo gihe abanyeshuri bagera kuri 10,641 b’abahungu n’abakobwa ari bo bamaze guhabwa buruse zo kwiga mu mashuri yisumbuye.