Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubujurire ku ifungurwa rya Dr Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru bushingiye ku ngingo zirimo kuba Urukiko rwarirengagijwe ibimenyetso bwatanze.
Ubushinjacyaha bwajuririye urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’Itangazamakuru.
Icyemezo kimugira umwere cyasomwe ku wa 22 Gashyantare 2023 ndetse ahita arekurwa ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.
Ibyaha Dr Kayumba yari akurikiranweho birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwari umukozi wo mu rugo ndetse n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku munyeshuri yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda
Ikinyamakuru igihe cyanditse ko mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023, Me Bideri Diogène uhagarariye Ubushinjacyaha, yagaragaje ko bwajuriye kubera ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwirengagije ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha birimo n’ubuhamya bw’abakorewe ibyaha butasesenguwe.
Yagaragaje ko Urukiko rubanza rutahaye agaciro ubuhamya bw’uwari umukozi we nk’ikimenyetso cyagombaga gusesengurwa, akanenga kuba urukiko rutarabuhaye agaciro kandi ari kimwe mu bigaragaza imikorere y’icyaha.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari raporo yakozwe igaragaza ko abakorewe ibyaha na Dr Kayumba Christopher bagizweho ingaruka n’ibyababayeho zirimo kugira ihungabana.
Bwagaragaje ko kandi Urukiko rwirengagije ibimenyetso bidashidikanyweho ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gusambanya uwo mukozi kuko yamusanze mu cyumba cye amaze kuryama agashaka kumusambanya.
Ku cyaha cyo bwinjiracya mu gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, uwari umunyeshuri we, Ubushinjacyaha bugaragaza ko urukiko rwirengagije ibimenyetso rukamugira umwere.
Bwagaragaje ko yakoresheje igitinyiro cye ku munyeshuri we, akamushyiraho iterabwoba ko afite ubushobozi bwo kumubuza amahirwe yo gukora itangazamakuru ndetse ko azakora ibishoboka byose agatsindwa mu ishuri.
Bwasabye ko ubujurire bwabwo bwakakirwa, Urukiko Rukuru rugategeka ko urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhinduka mu ngingo zarwo zose, Dr Kayumba agahanishwa igihano cy’Igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu.
Dr Kayumba Christopher ahawe umwanya yagize ati “Uyu Christopher Kayumba abashinjacyaha bavuze, ntabwo ari we njyewe ahubwo ni uwahimbwe nyuma y’itariki 16 Werurwe 2021. Nibwo iyo sura bavuze yatangiye, uwo ufata abagore ku ngufu cyangwa ugerageza gufata abanyeshuri ntabwo ari we njyewe wa mbere y’iriya tariki.”
Yongeye kugaragaza ko ibyo byakozwe nyuma y’uko ashinze ishyaka rya Politiki. Yavuze ko ubuhamya bwatanzwe butandukanye n’ibyo ubushinjacyaha bwavugiye imbere y’urukiko .
Umwunganizi we Me Ntirenganya Seif Jean Bosco, yagaragaje ko Urukiko rudakwiye kugendera ku mvugo z’abatangabuhamya kuko zishingiye ku magambo gusa.
Yavuze ko ku byaha nk’ibi byo gusambanya undi ku gahato, haba hakenewe ibimenyetso bifatika birimo na raporo ya muganga.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru ko hakumvwa umutangabuhamya wahoze ari umukozi wo mu rugo wa Dr Kayumba Christopher, ari na we bivugwa ko yasambanyije ku ngufu.
Ubushinjacyaha bwahisemo kumuzana kubera ko hari ibyo bwifuzaga ko asobanurira urukiko, bigendanye n’ubuhamya yari yatanze mbere burebana n’ibyaha bivugwa ko yakorewe.
Ubuhamya yari yatanze mbere bunengwa n’uruhande rwa Dr Kayumba Christopher ruvuga ko burimo kwivuguruza gukomeye, kudatanga amakuru arambuye ndetse n’amakuru y’ibinyoma.
Umucamanza yahise asaba abari mu cyumba cy’iburanisha gusohoka urubanza rukomereza mu muhezo kubera inyungu z’umutekano w’umutangabuhamya.