Urubyiruko rurenga 400 rwahawe umukoro wo kuba umusemburo w’isuku mu Karere ka Bugesera

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yasabye abakozi b’Utugari 71 hamwe n’urubyiruko rusaga 435 rwo muri aka  Karere  kuba umusemburo wo kwibutsa abaturage kugira isuku bumva neza icyo kugira Bugesera y’ubudasa kandi itekanye bivuze.


Muri gahunda yo kumvisha abanya-Bugesera akamaro ko kugira Bugesera y’ubudasa  no kurushaho gusobanukirwa isuku akarere ka Bugesera kahurije hamwe abakozi butugali 71, bashinzwe imibereho myiza yabaturage, inzego z’umutekano Dasso hamwe n’urubyiruko rwabakorerabushake basaga 435  bo mu karere ka Bugesera .

Richard Mutabazi umuyobozi w’akarere ka Bugesera, aravuga impamvu nyamakuru yo kwibanda ku rubyiruko.

Ati “Muri iyi gahunda y’ubukangurambaga hari ibyiciro twabonye byadufasha cyane kugira ngo tugere ku ntego. Kimwe muri ibyo byiciro ni urubyiruko, twgaiye dutoranya batanu(05) muri buri Kagari, batanu(05) muri buri Murenge na batanu(05) ku rwego rw’Akarere, kugira ngo bakore kuri ubu bukangurambaga bw’isuku n’isukura umunsi ku wundi ndetse bashakirwe n’imyambaro n’ubufasha cyangwa se insimbura mu byizi cyangwa se icyatuma babasha kwitabira ako kazi mu buryo bwa buri munsi.”

Nubwo hashize ukwezi gahunda ya Bugesera y’ubudasa  kandi itekanye itangiye, abaturage batarumva igisobanuro cy’isuku kuko abenshi bayumva mu buryo bushaje, nk’uko Meya Mutabazi abisobanura.

Ati “Twasanze mu by’ukuri tugifite ikibazo cy’isuku mu Karere, aho bigaragara ko abantu isuku uko bayumva ni mu buryo bushaje. Abantu baracyumva umwanda nko kujugunya igishishwa cy’umuneke aho ngaho gusa,ariko ntibarasobanukirwa ko no kuba ikintu kiri aho kitagomba kuba kiri ari umwanda, ntibarasobanukirwa ko inyubako yatawe ituzuye ikameramo ibyatsi , ikaba ari indiri y’abantu bashobora kuba n’abajura, ubwayo ko ari umwanda. Abantu ntibarasobanukirwa ko umucanga n’amabuye n’itaka byasagutse wubaka inzu ukayitaha bikaba bikirunze aho ngaho ubwabyo ari umwanda, ibyo rero nibyo dushaka kwibandaho kugira ngo abaturage bacu twese, natwe twihereyeho twongere twumve igisobanuro cy’isuku kugira ngo tugire Bugesera y’ubudasa.”

Bamwe mu mu rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa,  baravuga ko bungukiyemo byinshi biteguye gushyira mubikorwa.

Iyo urebesheje amaso ubona ko hamaze gukorwa byinshi ku bijyanye n’isuku ariko hirya no hino haracyagaragara imyanda irunze, ikaba yiganje mu nyubako ya zimwe muri hoteli ziri muri Bugesera.


Iyi gahunda ya Bugesera y’ubudasa biteganyijwe  ko ishyirwaho akadomo mu mu kwezi k’Ukuboza 2023, nta gihindutse.

Ali Gilbert Dunia