Ubutegetsi bwanenzwe kugira akajagari no gusesagura umutungo w’igihugu kandi abaturage bakennye, nyuma yo kumenyekana ko mu nteko rusange ya Loni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda yohereje abantu 71.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko perezida Museveni yohereje visi perezida we Jesca Alupo akaba yaragombaga kujyana n’abantu batarenze 10, bagahura n’itsinda risanzwe rihagarariye Uganda muri Loni.
Abatanze amakuru bavuga ko visi perezida yagiye ,agakurikirwa na ministre w’intebe Robinnah Nabanja nawe wajyanye ikipe nini kandi ntacyo agiye gukora
Abasesengura politiki ya Uganda bavuga ko Nabanja atagombaga kujya muri Amerika cyane ko mu byubahiro by’ubutegetsi aza kumwanya wa munani, bakumva nta mpamvu yari guherekeza visi perezida.
Daily Monitor yandika ko igitangaje ari uko hari bamwe mu bategetsi bageze muri Amerika batanazi gahunda bapfuye kugenda gusa.
Icukumbura ryiki kinyamakuru ryabonye ko hari abaministres babili bageze muri Amerika Babura icyo bakora kuko nta butumwa bari bafite, bahita bajya mu biruhuko abandi ngo birirwa bahaha mu masoko ahitwa Manhattan
Abanenga akajagari k’iki gihugu bavuga ko bitumvikana uko igihugu gikennye nka Uganda cyakupiwe amazi n’umuriro na Banki y’isi na FMI gisesagura na make cyari gifite mu ngendo z’abategetsi zidafite umumaro.
Aba bategetsi ngo baciye mu rihumye perezida Museveni wari waciye ingendo z’agakungu mu mahanga avuga ko ari ugusesagura umutungo wa rubanda kandi rukennye. Aba bantu bose uko ari 71 umukozi wo hasi arara muri hoteli ya miliyoni 2.4 z’amashilingi ku ijoro rimwe, uri hejuru ariwe visi perezida arara mu cyumba cya miliyoni 3.5 z’amashilingi ku ijoro kandi bazamara iminsi 10 muri Amerika.