Abanyapolitiki ndetse n’ishyaka UDA riri ku butegetsi muri Kenya, bamaganye igitekerezo cya senateri uhagarariye intara ya Nandi Senator Samson Cherargei, wifuzaga ko manda ya perezida wa Kenya ivanwa ku myaka 5 ikaba imyaka 7 uhereye kuri perezida uriho bwana William Ruto.
Ibinyamakuru muri Kenya, byanditse ko senateri Samson Cherargei, yagejeje ikifuzo cye ku nteko ishinga amategeko asaba ko cyakwigwaho kuko kuri we inmyaka 5 ni mike ku buryo perezida yaba ashoboye gushyiraho ikipe yamufasha kugeza ku baturage ibyo yabemereye.
Uyu mushinga ntabwo uratangira kwigwaho.
Ikinyamakuru The Citizen digital cyanditse ko Depite David Ochieng, uhagarariye akarere ka Ugenya yavuze ko igitekerezo cy’uriya musenateri giciriritse, kandi ko itegeko nshinga rya Kenya ritahinduka ku nyungu z’abantu baba bishakira indamu kandi bacye.
Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko ari nk’igi ribaye irihuri rigiterwa, kandi ko uwakizamuye yabaye imbata y’amateka nabwo ya cyera cyane.
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka UDA ,nawe yitandukanyije n’ibya senateri Samson Cherargei avuga ko bubaha igitekerezo cye, ariko Perezida William Ruto ngo arajwe ishinga no gukorera abaturage kuruta uko bahindura itegeko nshinga, kuko yarahiriye kuryubaha no kuririnda.
Iki gitekerezo ngo cyarishije umutwe bamwe mu banya-Kenya bumva ko ishyaka UDA ryaba rishaka kugundira ubutegetsi, ariko abandi babona ko uwabizanye yaba ashaka ubutoni ku butegetsi.