Visi perezida wa Kongo akaba na minisitiri w’ingabo, Jean Pierre Bemba, yabwiye inama y’abaminisitiri ko igisirikare cya leta FARDC abona nta bushake gifite bwo guhangana n’abarwanyi ba M23,ngo kirinde ubusugire bw’igihugu.
Ikinyamakuru Politico CD kibona ko mu ntara ya Nord Kivu hari icyuka cy’intambara ndetse ngo bigaragara ko inyeshyamba za M23 zititeguye gushyira intwaro hasi, nk’uko byasabzwe mu masezerano menshi yasinywe.
Guverineri w’agategany wa Nord Kivu general Peter Kirimwami aherutse kumvikana asaba abanyekongo bari muri M23 gushyira intwaro hasi bakajya mu buzima busanzwe.
Ku rundi ruhande ariko abaturage batuye ahitwa Mushaki muri teritwari ya Masisi baravuga ko ubu agatima katangiye kumanuka kuko ingabo za leta zahagarutse ubu zifite ibirindiro kandi zafashe uduce twinshi.