Urukiko rwategetse ko Kazungu afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko Kazungu Denis ukurikiranyweho  ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi  afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ni nyuma y’aho urukiko rusanze hari impamvu zikomeye zituma Kazungu ukekwaho kwica abantu 14 barimo babiri yatetse zituma akurikiranwa afunze.

Mbere gato ya saa cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeri 2023, isaha nyiri zina yari gusomerwaho urubanza ku ifungwa n’ifugurwa  bya Kazungu Denis, wabaye ikimenyabose kubera ibyaha akurikiranyweho, mu mbago z’urukiko byari ibidasanzwe abantu uruvanganzoka bari bahuruye kandi biyongeraga ubutitsa kuko abenshi bavugiraga mu matamata, bavuga ko bashaka kwirebera n’amaso uwon Kazungu ukurikiranyweho ibyaha byateye ubwoba abatari bake.

Isaha y’isomwa ry’urubanza yarinze igera nta kimenyetso cy’uko mu cyumba nimero rimwe cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, hari busomerwe urubanza rw’amateka.

Abaturage bari bashungereye inyuma y’urukiko babonaga imodoka ipfa kuba igaragara nk’ikora serivisi zo gutwara abakurikinyweho ibyaha, maze bagashungera ari nako bavuza akaruru.

Isomwa ry’uru rubanza ryitabiriwe n’abatari bake biganjemo abanyamakuru bakorera ku muyoboro wa Youtube, n’abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga.

Nyuma y’isaha imwe irengaho utunota duke ibimenyetso by’uko uregwa ari we Kazungu Denis, ashobora kuba ari bugaragare imbere y’urukiko byatangiye kwigaragaza imodoka ya RIB yinjiye mu mbuga y’urukiko irinzwe bikomeye, maze Kazungu Denis ayisohorwamo afashwe mu maboko abiri n’abasore bumutse bambaye impuzankano z’igipolisi cy’u Rwanda n’imbunda nto ku matako.

Yagejejwe mu cyumba cy’iburanishwa agenda amwenyura, yambaye imyenda isa neza neza n’iyo yari yambaye ku mafoto ya mbere, yagiye hanze akazengurutswa ku mbuga nkoranyambaga.

Mbere gato y’uko umucamanza atangira gusoma urubanza, hari umusore winjiye mu cyumba cy’iburanisha avuga mu ijwi riranguruye agira ati “Nimunyereke Kazungu wishe mushiki wanjye.”

Abapolisi bahise bamusohora ku ngufu ariko ageze hanze abemerera ko atongera gusakuza, ni uko baramwerera akurikirana isomwa ry’urubanza.

Ntibyatwaye umwanya munini umucamanza gusoma imikirize y’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa bya Kazungu.

Yatangiyeasoma incamake y’uko urubanza rwagenze, ibyo ubushinjacyaha bwavuze n’ibyo uregwa, wiburanira yavuze birimo kwemera ibyaha byose aregwa.

Umucanza nyuma yo kwisunga ingingo z’amategeko yategetse ko Kazungu Denis afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe agitegereje kuburana mu mizi.

Kazungu utagize icyo avuga mu rukiko, afite iminsi 5 yo kujururira icyemezo cy’urukiko.

Ibyaha Kazungu akurikiranweho birimo  ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu. Byose byabereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Agitabwa muri yombi, ubugenzacyaha bwagaragaje ko aho Kazungu yari atuye hagaragaye icyobo yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica, aho habonetse imibiri 12.Yiyemereye ko yishe abandi 2 yatetse mu isafuriya.

Tito DUSABIREMA