Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko k’izabukuru abapolisi barimo CG Gasana Emmanuel

Nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi barimo aba komiseri ba police.
Ibi byakozwe none tariki 27 nzeri 2023 nkuko byatangajwe na police y’u Rwanda inyuze kurubuga rwa “X”
Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ni: CG Emmanuel GASANA,wabaye umuyobozi wa polisi y’u Rwanda, CP Emmanuel BUTERA, CP Vianney NSHIMIYIMANA ndetse na CP Bruce MUNYAMBO.
Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ni ACP Damas GATAR na, ACP Privat GAKWAYA.
Umukuru w’igihugu kandi yanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba ofisiye bakuru batanu, ba ofisiye bato 28 n’abapolisi bato 28. Muri iki cyemezo, hanasezerewe abapolisi barindwi ku mpamvu z’uburwayi na batandatu ku mpamvu zindi zitandukanye.
Tariki ya 6 Kanama 2021, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru, nabwo habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro abapolisi 216 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo n’abandi batashye ku mpamvu zitandukanye.