Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Kenya Moses Wetangula, yasabye perezida William Samuei Ruto, kugenza make mu gushyira mu bikorwa impinduka mu burezi komisiyo yashyizeho yamuhaye, amubwira ko uburezi atari ishati wambara mu kanya ukayivanamo ukambara indi.
Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko depite Wetangula, yabwiye minisitiri w’uburezi, Ezechiel Machogu, kubwira perezida Ruto ko atari byiza guhubuka ku kirebana n’uburezi ndetse ko igihugu kigendera ku mategeko nta mpinduka zikwiye kubaho zitanyuze mu nteko ishinga amategeko ikaziha umugisha.
- Kigali: Imiryango irenga ibihumbi 10 ituye mu manegeka igiye kwimurwa
- U Rwanda rwizihije umunsi wa demokarasi hagaragazwa icyakorwa ngo irusheho kwimakazwa