U Rwanda rwizihije umunsi wa demokarasi hagaragazwa icyakorwa ngo irusheho kwimakazwa

Kuri uyu wa 28 Nzeri 2023, U Rwanda rwifatanyije n’Amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi.
Bamwe mubaturage mu ngeri zinyuranye bagaragaza uko bumva igisobanura cya Demokarasi n’icyakorwa kugira ngo irusheho kubahirzwa mu Rwanda.
Umwe ati “Iyo bavuze demokarasi mba numva ari nk’uburyo abaturage b’igihugu bakora bashyize hamwe ahakiri imbogamizi. Ni nko mubikorera kuba haba uburyo butuma bakora bisanzuye batagira ibintu bibakumira.”
Undi ati “Iyo numvise demokarasi numva ari nk’ubwisanzure bw’abaturage, kumva umuntu wese yagira ijambo.”
Mu nama nyunguranabitekerezo ijyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi, yateguwe n’inteko ishinga amategeko hagaragajwe ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kwimakaza Demokarasi itagira umuntu n’umwe iheza.
Icyakora hari abagaragaje ko hari byinshi bigikenewe gukorwa, kugira ngo umuco wa Demokarasi wimikwe mu mikorere ya buri munsi y’Abanyarwanda, by’umwihariko mu rubyiruko.
Senateri Havugimana Emmanuel ati “Demokarasi ntabwo uko yari imeze mu mateka ya cyera y’abanyarwanda bakuze, hakenewe gusobanurira urubyiruko bakamenya ko demokarasi koko ari ubutegetsi bw’abaturage butangwa n’abaturage mu nyungu z’abaturage.”
Guverineri Gasana Emmanuel ati “Amateka yacu uko yagiye akurikirana demokarasi iyo dufite uyu munsi ni amahitamo yacu, aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akunda kuvuga ati ‘we don’t follow rules we follow choices’(bishatse kuvuga ngo ntidukurikiza amategeko, dukurikiza amahitamo).”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragaje ko mu miyoborere y’inzego z’ibanze amahame ya demokarasi yubahirizwa mu buryo asobanura.
Ati “U Rwanda rwahisemo gushingira ubuyobozi mu kwegereza abaturage ubutegetsi, ari nabyo cyane cyane Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu igiramo uruhare rukomeye. Ibyo bikaba byaratumye abaturage bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo mu bikorwa byose bagenewe, bakaba abafatanyabikorwa aho kugira ngo babe abagenerwabikorwa.”
Abanenga u Rwanda bakunze kugaragaza ko rutabahiriza amahame ya Demokarasi.
Kuri iyi ngingo Perezida w’umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko ibihe Isi irimo bigaragaza ko demokarasi atari umwambaro ukwira buri wese, ahubwo kubahiriza amahame yayo bigendana n’amahitamo ya buri gihugu.
Ati “Ibihe Isi irimo bigaragaza ko demokarasi atari nk’umwenda udoze ukwira buri muntu wese, buri gihugu kikaba gikwiye kwirinda gutira cyangwa guhatira demokarasi ahandi ku mpamvu zidashingiye ku mahitamo y’abaturage bacyo cyangwa ku kuri kwacyo.”
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François-Xavier Kalinda, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza demokarasi kandi ibyo bikagaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye bukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.
Ati “ Ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere mu Rwanda bwakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB mu mwaka wa 2022, bwagaragaje ko amanota y’inkingi yo kugendera ku mategeko akomeje kugira amanota yo hejuru agera kuri 90.81%, hamwe n’inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza ikaba nayo ishimishije cyane kuko ifite amanota angana na 87.19 %. Igipimo cyerekeye uburenganzira mu bya demokarasi n’uburenganzira bw’abaturage nacyo gifite amanota yo hejuru angana 87.84%.”
Buri mwaka tariki ya 15 Nzeri Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi.
Kuri iyi nshuro u Rwanda rwahisemo kuwizihiza kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2023, ku insanganyamatsiko igira iti “Demokarasi idaheza, inkingi y’iterambere rirambye.”


Daniel Hakizimana