Leta y’u Rwanda binyuze muri Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere, BRD, yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 30 Frw, azakoreshwa muri gahunda z’iterambere n’ishoramari rirambye.
Umuhango wo gushyira hanze izi mpapuro mpeshamwenda wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri mu 2023. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’urwego rw’imari mu Rwanda.
Izi mpapuro mpeshamwenda zigenewe abashoramari bo ku isoko ry’imbere mu gihugu cyane cyane amabanki, ibigo bw’ubwizigamire n’ibindi.
Biteganyijwe ko amafaranga azava muri izi mpapuro mpeshamwenda azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no gushyigikira ishoramari rirambye ririmo umushinga wo kubaka inzu 13.000 zo guturamo zigenewe abafite amikoro aciriritse. Azakoreshwa kandi mu gushyigikira imishinga y’abari n’abategarugori.
Ni igikorwa BRD yagezeho ibifashijwe na Banki y’Isi yatanze miliyari 10 Frw zizahabwa BNR nk’ingwate ku ishoramari ry’ibigo bizagura izi mpapuro mpeshamwenda.
Izi mpapuro mpeshamwenda zashyizwe hanze kuri uyu munsi ziri mu cyiciro cy’izizwi nka ‘Sustainability-linked Bonds’ zishyirwa ku isoko hagamijwe kubona amafaranga yo gushyigikira imishinga igamije iterambere rirambye. Zitandukanye n’izo mu bwoko bwa ‘green bonds’ zishyirwa hanze hagamijwe gushyigikira imishinga irengera ibidukikije, gusa biruzuzanya.
Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD), Kampeta Pitchette Sayinzoga yavuze ko banki ayoboye yahisemo gushyira izi mpapuro mpeshamwenda ku isoko kuko hari imishinga ishaka gushoramo amafaranga ifite byinshi ivuze ku buzima bw’Abanyarwanda.
Yakomeje avuga ko abantu badakwiriye kumva ko gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda bireba Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) gusa.
Izi mpapuro mpeshamwenda zashyizwe ku isoko zifite igihe cy’imyaka irindwi, aho inyungu ku baziguze izaba ari 12,85%
Kampeta Sayinzoga yavuze ko izi mpapuro mpeshamwenda zishyizwe ku isoko ari icyiciro cya mbere kuko gahunda yose ifite agaciro ka miliyari 150Frw.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko kuba u Rwanda rwashyize ku isoko ubu bwoko bw’impapuro mpeshamwenda ari igihamya cy’intego rwihaye zo kujyanisha iterambere na gahunda z’imibereho myiza no kurengera ibidukikije.
Minisitiri Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko abantu bakwiriye kuzirikana ko iterambere ryiza ari iribungabunga umutungo kamere kandi ntirigire uwo riheza.
Izi mpapuro mpeshamwenda zizaba ziri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda kugeza ku wa 13 Ukwakira mu 2023.
Banki y’Isi yakoranye bya hafi na BRD muri iyi gahunda yashimye uyu mwanzuro wa Leta y’u Rwanda, ishimangira ko ukwiriye kuba urugero no ku bandi.