Tito Rutaremara yanditsweho igitabo kimuvuga ibigwi

Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rurasaba abandika ibitabo gushyira imbaraga mu kwandika ku mateka y’abantu b’intangarugero n’abanyageso nziza kugira ngo ibyo bakoze bibere abakiri bato urugero.

Ibi byagarutsweho ubwo umwanditsi Hategekimana Richard yamurikaga igitabo yanditse kuri Tito Rutaremara inararibonye muri Politiki y’u Rwanda.

Urugero rw’ibisabwa n’urugaga rw’abanditsi b’ibitabo ni igitabo cyanditswe ku buzima n’amateka ya Tito Rutaremara uzwi cyane muri politiki y’u Rwanda,nin igitabo umwanditsi akaba anayoboye urugaga rw’abanditsi mu Rwanda Hategikimana Richard yanditse agiha umutwe ugira uti”Hon.Dr.Tito RUTAREMARA INKOTANYI CYANE NTATEZUKA. Uyu mwanditsi   asobanura ko  icyatumye atekereza kwandika kuri Tito Rutaremara igitabo gifite paje zisaga 400 mu gihe cy’amezi 6 byaturutse ku neza yamugiriye.

Ati “ Itigekerezo cyo kumwandika cyaturutse ku neza yangiriye ubwo yantoje buriya twarafatanyije dushaka umwanya uhagije aramfasha numva nungutse ubumenyi budasanzwe kandi mu mwanya mucye agira ampamo umwanya uhagije ubwo mpitaro rero ko izo ndangagaciro ze wo kuzandikaho ibitabo mukoraho ubushakashatsi musaba uburenganzira arabumpa nandika igitabo namuritse uyu munsi nkaba naracyise Honorable Tito Rutaremara Inkotanyi cyane.”

Tito Rutaremara wanditsweho igitabo namubajije icyo atekereza ku myitwarire y’abanyabigwi bandikwaho n’icyo abandika ku mateka y’igihugu cyangwa iy’abafatwa nk’abakigiriye akamaro bakwiye kwitwara.

Ati “  Abantu bakwiye kwandika ntibirwe banategereza ko banapfa bakanabyandika  hakiri kare kuko amateka y’igihugu ni ay’abantu bose buriya nacyo gituma nshima na bariya bandika ibyoi banyuzemo muri Jenoside buri wese icyo yanyuzemo n’indu icyo yanyuzemo iyo ubifite byose kimwe nibwo  wumva ibintu byose byabaye muri uru Rwanda .”

Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rurasaba abandika ibitabo gushyira imbaraga mu kwandika ku mateka y’abantu b’intangarugero n’abanyageso nziza kugira ngo ibyo bakoze bibere  abiganjemo abakiri bato urugero. Hategikimana Richard ayobora urugaga rw’abanditsi akaba ari nawe wanditse kuri Tito RUTAREMARA

Ati “ Icyo Abanditsi b’u Rwanda bakwiye gukora ni uko bareba abantu bose bakora neza abantu bose b’intangarugero abo bita role model bakabandikaho Amateka yabo kuko babaye abanyangeso nziza iyo ubanditseho ibitabo hari benshi babyigiraho hari benshi indangagaciro zabo bazigira izabo.”

Muri iki gitabo Hon.Dr.Tito RUTAREMARA INKOTANYI CYANE NTATEZUKA  umwanditsi wacyo yacyanditse nyuma yo gukusanya amakuru ku bavandimwe.inshuti abakoranye n’abigishijwe na Tito Rutaremara kandi igice kinini cyacyo kiribanda ku buzima bwa Tito Ruteramara muri FPR Inkotanyi ikindi guce gito kikibanda ku buzima bwe bwite.

Tito DUSABIREMA