Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rugiye kwiga ku mwanzuro wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gahunda imaze igihe ariko yitambitswe n’abatayishyigikiye.
Guverinoma y’u Bwongereza irateganya kuzumvisha abacamanza mu Cyumweru gitaha ko iyi gahunda ikurikije amategeko, bityo ko aba mbere bakoherezwa mu Rwanda mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Guhera ku wa Mbere, nibwo abanyamategeko ba Guverinoma bazasobanurira Urukiko rw’Ikirenga ko imyanzuro yafashwe n’inkiko zibanza itari iboneye. Bazaba baburana n’abahagarariye abimukira barimo abaturuka muri Syria, Iraq, Iran, Vietnam na Sudani.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hamwe n’abagize Guverinoma ye, basobanura ko amasezerano yasinywe hagati y’iki gihugu n’u Rwanda, ari uburyo bumwe buboneye bwo guca ubucuruzi bw’abimukira bunyuranyije n’amategeko, kandi ko bizafasha mu gukumira abinjira muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko.