Israel – Hamas: Abapfuye bamaze kurenga 1,000: Menya intambara ya Israel na Hamas

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere intambara irakomeje hagati y’igisiriare cya Israel na Hamas, abamaze gupfa ku mpande zombi bararenga 1,100 kuva kuwa gatandatu mu gitondo Hamas itangira igitero kuri Israel.

Amwe mu makuru wamenya ubu:

  • Igisirikare cya Israel cyatangaje muri iki gitondo ko ahantu harindwi mu majyepfo y’igihugu kirimo kurasana n’abarwanyi ba Hamas
  • Mu masaha 36 nyuma y’uko imirwano itangiye, ibisasu bya rokete biracyaturuka muri Gaza bikagwa mu majyepfo ya Israel
  • Mu kwihimura, ibisasu bya Israel bimaze gutuma abasivile barenga 123,000 bava mu byabo muri Gaza aho abagera ku 74,000 bahungiye mu mashuri nk’uko ONU ibivuga
  • Ibitaro byo muri Gaza biruzuriranye kandi bigowe no gukora kubera gucikagurika kw’amashanyarazi. ONU iravuga ko ahantu hamwe Gaza ikura amashanyarazi hasigaranye iminsi micye yo gukora
  • Ibihugu bitandukanye bimaze gutangaza ko abaturage babyo bishwe cyangwa bashimuswe na Hamas
  • Leta zunze ubumwe za Amerika zigije hafi ya Israel ubwato rutura bwazo bugwaho indege kandi zivuga ko zizoherezayo izindi ntwaro – Ibyo Hamas yise “ubushotoranyi”
  • Abategetsi ba Amerika biteze ko mu masaha 48 Israel ikora igitero cyo ku butaka ikinjira muri Gaza
  • Igiciro cy’ibitoro cyazamutse muri ako karere kubera impungenge ko iyi mirwano iza guhungabanya ubucuruzi bw’ibitoro mu burasirazuba bwo hagati

Ubwato bw’intambara bwa Amerika yohereje hafi ya Gaza muri Mediterane bwitwa USS Gerald R. Ford, bureshya na metero 337 na 71 z’ubujyejuru

Washington ivuga kandi ko igiye guha Israel izindi ntwaro n’amasasu.

Buri mwaka Amerika yoherereza Israel miliyari z’amadorari z’inkunga, kandi kuva mu ntambara ya II y’isi Israel nicyo gihugu cyakira inkunga nini ya Amerika.

Imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera – Igisirikare

Imibare y’abapfuye muri Israel irakomeza kwiyongera kuko abakomeretse bikomeye ari benshi, nk’uko igisirikare kibuvuga.

Jonathan Conricus, umuvugizi wa Israel Defense Forces (IDF), yabivuze muri video yo ku cyumweru nijoro, ko uwo ari “umunsi mubi mu mateka ya Israel kurusha kure indi yose”. Ibi ni bimwe mu byo yavuze:

  • “Nta na rimwe mbere twigeze tugira umubare w’Abisiraheli benshi gutya bishwe n’igitero kimwe, igikorwa cy’umwanzi ku munsi umwe”
  • Yagereranyije igipimo cy’ibyangijwe na Hamas “n’ibitero bya 9/11 na Pearl Harbour ubishyize hamwe”
  • IDF ivuga ko “yazahaje bikomeye” ubushobozi bwa Hamas mu bitero byo mu kirere kuri Gaza byakomeje mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere
  • Iki gisirikare cyateguye abasirikare b’inkeragutabara bagera ku 110,000 mu majyepfo ya Israel biteguye urugamba

Iran yahakanye gufasha Hamas muri ibi bitero

Iran “ntabwo iri muri ibi” bitero byakozwe na Hamas muri Israel, nk’uko byavuzwe n’abayihagarariye mu Muryango w’Abibumbye.

Mu itangazo basohoye ku cyumweru bavuze ko “duhagaze ku ruhande rwa Palestine; ariko, ntabwo turi mu bikorwa byayo, kuko birimo gukorwa na Palestine ubwayo”.

Hamas mbere yari yatangaje ko ubufasha bwa Iran bwatumye ibasha gukora ibi bitero byo muri weekend.

Ibisasu bya Hamas kuva kuwa gatandatu mu buryo butunguranye bimwe birabasha guca ku bwirinzi bwo mu kirere bwa Israel buzwi nka Iron Dome.

Igisirikare cya Israel cyemeje ko nubwo ubu bwirinzi bwakoze “akazi gakomeye” mu majyepfo ya Israel, ibisasu ibihumbi bya Hamas byabashije kubucaho.

Harabura iminsi Gaza igacura umwijima – UN

Ahantu hamwe gusa hava amashanyarazi acanira Gaza mu minsi micye hashobora kubura ibitoro ntihongere gukora, nk’uko ONU yabitangaje mu itangazo ryo ku cyumweru nijoro.

Kubura kw’amashanyarazi gushobora gushyira ubuzima mu kaga bw’abantu benshi bari muri Gaza – ahantu hatuye abaturage bagera kuri miliyoni 2.3.

Gaza itunzwe ahanini n’amashanyarazi ava muri Israel. Ubusanzwe, igura megawati 120 z’umuriro ku munsi muri Israel mu gihe uruganda rwayo rumwe gusa rw’amashanyarazi rutanga izindi megawati 60, nk’uko abategetsi babivuga.

Kuva ku cyumweru Israel yahagaritse ibyo guha Gaza amashanyarazi nyuma y’itegeko ryatanzwe na minisitiri w’intebe wayo.

Yewe na mbere y’iyi mirwano, abatuye Gaza bari basanzwe bagowe no kubona amashanyarazi.

Hamas ni iki?

Ni umutwe w’abarwanyi biyitirira idini ya Isilamu wo muri Palestine utegeka Gaza kuva mu 2007. Hamas ivuga ko iri mu ntambara ihoraho na Israel.

Israel, Amerika, Ubwongereza n’Ubumwe bw’Uburayi bifata Hamas nk’umutwe w’iterabwoba. Hamas ifashwa na Iran mu kuyiha intwaro, amahugurwa n’amafaranga.

Hamas ivuga ko iharanira kurwanya akarengane ku banyapalestine ko kuba Israel ikomeza kwigarurira ubutaka bwa Palestine.

Gaza ni iki?

Ni agace k’ubutaka kegereye inyanja ya Mediterane gafite uburebure bwa 41km n’ubugari bwa 10km gatuwe na miliyoni 2.3 z’abaturage. Uretse inyanja iri mu burengerazuba, kazengurutswe na Israel hamwe na Misiri mu majyepfo.

Israel niyo igenzura ikirere cya Gaza hamwe n’inkombe zayo ku nyanja kandi igenzura ibyinjira n’ibisohoka ku mipaka yose ya Gaza. Misiri nayo igenzura ibyinjira ku mupaka wayo na Gaza.

Abadashyigikiye Israel bavuga ko Gaza ariyo gereza nini cyane ku Isi.

Kuki Israel na Hamas barwana?

Nyuma y’imyaka y’ubushyamirane no gufunga Gaza, kuwa gatandatu Hamas yarashe ibisasu ibihumbi muri Israel ndetse abarwanyi bayo babasha kumenera mu ruzitiro binjira muri Israel.

Hafi 80% by’abatuye muri Gaza batunzwe n’imfashanyo mpuzamahanga, nk’uko ONU ibivuga. Kandi abarenga miliyoni buri munsi barya ari uko bahawe imfashanyo.

Agace ka West Bank na Gaza, bizwi nk’ubutaka bwa Palestine, kimwe na Yeruzalemu y’Uburasirazuba na Israel byose bigize ubutaka buzwi nka Palestine kuva mu gihe cy’Abaromani.

Aha ariko kandi Bibiliya ivuga ko ari ubutaka bw’ubwami bw’Abayahudi, kandi abo aho hose bahafata nk’iwabo kuva cyera.

Israel yatangajwe nk’igihugu mu 1948, nubwo ubutaka iriho bugifatwa nka Palestine n’abatemera kuberaho kwa Israel.

Hagati ya Israel na Hamas hahora ubushyamirane bushingiye kuri ayo mateka.

Inkuru ya BBC/Gahuza