Abanyarwanda baba mu mahanga bagaragaje kutagira amakuru nk’imbogamizi ku gushora imari mu Rwanda

Hari abanyarwanda baba mu bihugu by’ Afurika y’I Burengerazuba bagaragarije Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri   Sena y’u Rwanda ko bagifite inzitizi zo kutagira amakuru ahagije ku mahirwe y’ishoramari Ari mu Rwanda Kandi bakaba bagorwa no gukorana n’amabanki n’ibigo by’imari bikorera mu Rwanda

Ibi babigarutseho kuri uyu wa mbere ubwo Iyo Komisiyo yari muri gahunda yo Kugenzura uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bagira mu iterambere ry’Igihugu.

Mu masaha ya kare iyo  Komisiyo ya Sena yaganiriye  n’abahagarariye Abanyarwanda baba mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo n’Iburasirazuba, Amajyarugu n’iyo hagati n’abahagarariye za Ambasade z’u Rwanda muri ibyo bihugu. Ku mugoroba izo ntumwa za rubanda zikaba  zaganiriye n’abahagarariye Abanyarwanda baba mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba n’abahagarariye za Ambasade.Ni ibiganiro byabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Bimwe mu bibazo aba banyarwanda bagize Diasipora nyafiurika bahuriyeho ni amakuru make ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda no kuba bitaborohera gukorana n’ibigo by’imari byo mu Rwanda kuko bibashyiraho amananiza.

Ikindi kandi kikigoye diasipora nyafurika ni uburyo bw’ingendo bw’indege kuko hari aho Sosiyete Rwandair yajyaga ariko mu gihe ya Covid-19 igasubika ingendo ariko magingo aya ikabaza itarazisubukura

Hari  Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano basabye ko ibibazo abanyarwanda baba mu bihugu byashakirwa ibisubizo

Perezidente wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri sena y’u Rwanda Madamu Murangwa Ndangiza Hadija yabwiye abagize Diasipora ko Komisiyo ayoboye izakora ubuvugizi ku nzego zirebwa n’ibyo bibazo bigakemuka.

Mu bihugu nka Mozambique habarirwamo abanyarwanda babarirwa mu bihumbi 14 bisaga ariko abenshi muri aba bakaba babayeho muri icyo gihugu nk’impunzi,ari nay o sitatu ihuriweho n’abanyarwanda batari bake bari muri Afurika y’iburasirazuba,abasenateri bakaba basabye za Ambasade z’u Rwanda kugira uruhare mu guikemura ikibazo cy’abanayarwanda batagira ibyangombwa.

Tito DUSABIREMA