Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Burundi:Umunyapolitiki n'umunyamakuru bafungiwe kubiba urwango mu baturage - FLASH RADIO&TV

Burundi:Umunyapolitiki n’umunyamakuru bafungiwe kubiba urwango mu baturage

Umunyapolitiki wahoze ari ambasaderi w’u Burundi muri Kongo Kinshasa ndetse n’umunyamakuru bafunzwe bakurikiranweho gusakaza urwango bakoresheje imbuga nkoranyambaga muri iki gihugu.

Ikinyamakuru SOS Media cyanditse Médard Muhiza wahoze ari ambasaderi w’u Burundi muri Kongo Kinshasa akaba n’umujyanama mubiro bya perezida Nkurunziza, we arashinjwa ubutekamutwe bugamije kwambura abantu, ubucuruzi butemewe ndetse n’ubujura

Iki kinyamakuru cyandika ko umunyamakuru Kenny Claude Nduwimana,uzwi cyane muri iki gihugu akurikiranweho kubiba urwango yangisha abarundi bo bwoko bw’abahutu bagenzi babo b’abatutsi akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Nubwo inzego z’umutekano zidatomora neza ngo zigaragaze impamvu zaba zifunze uyu wahoze mu butegetsi biravugwa ko yaba azira ubutekamutwe n’ubujura afatanije n’abakongomani.

Aba bagabo bombi ngo basanzwe ari abambari bakomeye b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi by’umwihariko uyu munyamakuru akaba ari mu rubyiruko rw’Imbonerakure rushamikiye kuri iri shyaka, ruzwiho kuzonga abantu bose batavuga neza ubutegetsi bw’aba DD.