Mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023,mu Murenge wa Ruhashya ,Akagari ka Muhororo,Umudugudu w’Agasharu , AKarere ka Huye, Polisi yarashe uwitwa Nzarubara Emmanuel wari ukurikiranweho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ,SP Emmanuel Habiyaremye , yabwiye FLASH ko uyu muturage yarashwe ubwo yageragezaga gucika polisi.
Ati “Uwitwa Nzarubara Emmanuel, wakekwwagaho kwiba insiga z’amashanyarazi,ubwo yari agiye kwerekana izindi yibye aho yazibitse,yagerageje gutoroka,araswa n’abapolisi,yitaba Imana.”
SP Emmanuel avuga ko iki kibazo cyahagurukiwe n’inzego bityo ko ababikora bakwiye kubireka.
Ati “Ubujura bw’insiga z’amashanyarazi ni i ikibazo inzego zahagurukiye by’umwihariko Polisi kubera ko bigira ingaruka nyinshi ku baturage. Ni ibikorwaremezo baba barahawe kugira ngo bibahindurire imibereho myiza. Iyo abantu nkaba babyangiza baba bahemukira abantu, baba bahemukira igihugu kandi bikagira ingaruka.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi,IGP Namuhoranye Felix mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko abangiza ibikorwaremezo batazihanganirwa.
Yagize ati “Twagiye kubijyamo dusanga bari gucuruza ibyapa byo ku muhanda. Twarabwiye ngo mucire birarura. Mubabwire ko umuntu ubyuka mu gitondo, agiye kwangiza ibikorwaremezo, mumutubwirire ngo mucire birarura. Tumaze gufata benshi.’’
Yakomeje ati “Bikaba bibi rero iyo ugiye kumufata agashaka gukoresha bya bikoresho. Hari umwe uvamo neza n’undi biri bururire. Ni yo mpamvu navuze ngo acire birarura.”
Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya CHUB
Uyu aje akurikira uw’i Muhanga na Bugesera barashwe na polisi bakekwaho kwiba insiga z’amashanyarazi .
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Felix Namuhoranye, yari aherutse kugaragaza ko inzego z’umutekano zitazigera zihanganira abajura bakomeje kwiba ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza umuriro n’amazi.
Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023, mu kiganiro Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, byagiranye n’itangazamakuru.Icyo gihe yabasabye gucira kuko birura.
Theogene Nshimiyimana