Afrika y’Epfo yirukanye abasirikare bayo muri DRC-MONUSCO bavugwa mu buraya

Igisirikara cya Afurika y’Epfo cyahamagaje mu gihugu abasirikare bacyo umunani bashinjwa imyifatire mibi yo kujya mu buraya mu butumwa barimo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abo basirikare bacyekwa bari mu butumwa bwa MONUSCO mu ntara ya Kivu ya Ruguru. Mu cyumweru gishize bwatangaje ko bwafashe ingamba zirimo kubahagarika no kubafunga mu gihe harimo gukorwa iperereza.

Stéphane Dujarric, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU, mu cyumweru gishize yatangaje ko abo basirikare “mu gihe cy’amasaha y’umukwabu bagiye mu kabari kazwiho kuba ahantu hakorerwa uburaya” hafi y’umujyi wa Beni.

Yongeyeho ko abapolisi bo muri ubu butumwa bageze ahabereye ibyo “basagariwe kandi bagakangwa n’abagize izo ngabo”, ubwo bari bagiye guta muri yombi abashinjwa.

Dujarric yavuze ko iperereza ryatangiye kuri abo basirikare bashinjwe kurenga ku mategeko ngengamyitwarire y’abasirikare bari mu butumwa bwa ONU.

Mu itangazo ryo ku cyumweru, igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyavuze ko “Kubera uburemere bw’ibyo birego, SANDF yafashe icyemezo cyo kugarura muri Afurika y’Epfo abo basirikare bavugwa gusubiza ibibazo kuri ibi birego no kuvuga ibyabaye.”

Gusa iki gisirikare cyavuze ko ONU yarenze ku mabwiriza yo gutangaza ibirego nk’ibi, ntihite ibimenyesha abategetsi ba Afurika y’Epfo ahubwo “bakabimenyera mu binyamakuru”.

Afurika y’Epfo ifite abasirikare barenga 1,000 mu butumwa bwa MONUSCO, ni iya gatanu mu kugirayo ingabo nyinshi inyuma y’Ubuhinde, Pakistan, Bangladesh na Nepal.

Abasirikare ba MONUSCO na mbere bagiye bavugwaho ibirego by’imyifatire mibi ijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Mu 2017, abasirikare batanu bayo barezwe imyifatire idahwitse nk’iyo, aho umwe muri bo yashinjwe gutera inda umwana w’umunyecongo utarageza imyaka y’ubukure.

DR Congo imaze igihe isaba “kwihutisha” kuvana izi ngabo muri iki gihugu guhera mu Ukuboza (12) uyu mwaka, aho zishinjwa kunanirwa guhagarika imitwe yitwaje intwaro n’umutekano mucye mu myaka irenga 25 zihamaze.

Inkuru ya BBC