Airtel Rwanda yamuritse telefoni igezweho igura ibihumbi 20 yakira interineti ya 4G

Airtel Rwanda yamuritse telefoni ihendutse yo mu bwoko bwa simati yakira  interineti ya 4G yiswe  “AirtelImaginePhone” igura ibihumbi 20.

Iyi Telefoni uyiguze ashyiramo amafaranga yo guhamagara agera ku 1000 Frw,  ashobora kugura ipaki imufasha guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi ku mirongo yose mu kwezi ndetse agahabwa gigabytes 30 za internet. Emmanuel Hammez uyobora Airtel Rwanda arasobanura impamvu yatumye batekereza ubu bwoko bwa telefoni  yihariye mu kwakira  4G.

Ati “   “ Ntabwo wavuga ko ufite internet  ya 4G ifite imbaraga  udafite telefoni ikoresha  4G , niyo mpamvu  nshimira  Minisitiri w’ikoranabuhanga wifatanyije natwe I Kayonza tumurika  telephone nshya ikoresha 4G ifite camera ebyiri ,  ububiko bunini  kandi kugiciro cy’amafaranga ibihumbi 20 gusa. Iki gitekerezo twagize ni cyiza cyane kandi ntabwo ari gahunda igenewe abo mubice by’icyaro ahubwo ni kubantu bose batabashaga kwigondera igiciro cya telefoni ikoresha 4G.”

Umuyobozi wa Airtel ku rwego rwa Afurika Segun Ogunsanya yagaragaje kunyurwa na gahunda ya  Airtel Rwanda  yo kugeza interineti ya 4G kubanyarwanda avuga ko Airtel muri rusange ishyize imbaraga mu gufasha Abanyafurika kubona interineti ihendutse.

Ati “Kumurika iyi telefoni ya simati  ni intambwe ntagereranywa iganisha ku kugeza ikoranabuhanga kuri bose . Africa ni umugabane ufite benshi batagerwaho na internet dushaka guhindura icyo kintu”

Karema Gordon Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe Iterambere ry’Ikoranabuhanga, Gordon Kalema yavuze ko kugeza uyu munsi ingo 24% ari zo zifite telefoni igezweho  agaragaza  ko hakiri urugendo rukomeye cyane,ndetse  ashimira Airtel Rwanda ku bw’intambwe nziza iteye yo gufasha leta gusakaza telefoni zigezweho mu Banyarwanda.

Ati “  Urugo iyo rugiyemo telefoni iri simati ruyikoresha nk’igikoresho ni umutungo w’umuryango nkuko baba batunze ikindi kintu nk’itungo rireba abanyamuryango bose bivuze ngo umunyamuryango muri urwo rugo iyo akaneye gusaba servise y’irembo cyangwa se n’iyindi servise akoresha ikoranabuhanga yifashisha ya Telefoni , nagirango mvuge y’uko twakwizeza abaturage ko telefoni zatanzwe uyu munsi kubufatanye na Guverinoma na Airtel zifite ubuziranenge buhagije abenshi bazikoresheje bazibonye.”

Kuri ubu Airtel Rwanda,yihaye intego yuko bitarenze umwaka utaha wa 2024 izaba yamaze guha   Abanyarwanda bagera kuri miliyoni intereneti ya 4G , ku ikubitiro  Abaturage 1573 bo mu karere ka kayonza mu murenge wa Kabarondo bakaba bayigejejweho muri gahunda ya  Airtel yiswe Connect Rwanda 2.0 igamije gufasha abanyarwanda kugera ku ikoranabuhanga no kwihuta mu iterambere.