Haracyari Abanyafurika benshi batagerwaho na telephone-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga n’ubwo Umugabane w’Afurika kuri ubu uza imbere mu kugira umubare munini w’abantu bashya bagerwaho n’ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa,hakenewe  gukemurwa mu maguru mashya ikibazo cy’ibyuho biri muri gahunda zo kugera ku ikoranabuhanga mu by’itumanaho kuko hakiri Abanyafurika benshi batagerwaho na telefone.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kabiri ubwo yafunguraga kumugaragaro inama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress) itegurwa n’Ikigo mpuzamahanga gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho(GSMA) iri kubera I Kigali.

Nta gushidikanya iterambere ry’ikoranabuhanga mu itumanaho riri ku muvuduko udahagarikwa ni ryo rifite mu maboko imbaraga zo guhindura imibereho y’abatuye isi.Ingabire Musoni Paula Ni minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo

Ati”Uyu munsi tuyobowe n’ibishya bihangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga,kandi nta gushidikanya  ni umusingi ukomeye wo guhindura isi n’ahazaza hacu,murandasi yihuta cyane  yo mu bwoko bwa 5G ,ubwenge karemano,ihuzanzira rigezweho n’ubundi bwoko bw’ikoranabuhanga rya none,nta gushidikanya bifite imbaraga zo guhindura ubuzima,mu mateka Afurika yagiye ihura n’inzitizi   mu ikoresha ry’ikoranabuhanga ariko iki nicyo gihe cyo gukuraho izo nzitizi.”

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye  Inama yigirwamo ingingo zitandukanye z’ikoranabuhanga mu by’itumanaho zirimo internet, ubwenge bw’ubukorano n’ibindi.Ni nama  Yitabiriwe n’abarenga 2000 baturutse hirya no hino ku Isi.

Bwana Mats Granryd Uyobora           Ikigo mpuzamahanga gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho ashima umuhate wa guverinoma y’u Rwanda wo koroshya uburyo telefoni zigezweho zigera ku baturage benshi.

Ati”Nk’uko mbizi guverinoma y’u Rwanda irajwe ishinga no kugera kuri iyo ntego ku baturage bayo,urugero twafata,ni ukorohereza abaturage kubona telefoni zigezweho.Kimwe mu bisubizo ku nzitizi zituma  haba icyuho cyikoreshwa zaryo hano mu Rwanda,imisoro yarorohejwe  kuri telefoni zigezweho,kandi biroroshye ku baturage bose kubona telephone.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga n’ubwo Umugabane w’Afurika kuri ubu uza imbere mu kugira umubare munini w’abantu bashya bagerwaho n’ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa,hakenewe  gukemurwa mu maguru mashya ikibazo cy’ibyuho biri muri gahunda zo kugera ku ikoranabuhanga mu by’itumanaho kuko hakiri Abanyafurika benshi batagerwaho na telefone.

Yagize ati”Abanyafurika benshi ntabwo baragerwaho na telefoni,uyu munsi  Afurika ni umugabane uri kwihutisha cyane gukwirakwiza ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa ku isi,ariko turacyafite byinshi byo gukora,kuri ubu dufite uburyo bwo gukemura ibibazo duhura nabyo uyu munsi,kwihuza ku rwego rw’akarere bitewe imbaraga n’umurongo mugari wa internet yihuta kandi yizewe ni bumwe muri ubwo buryo kandi bukomeye:

Umwaka ushize Imibare yagaragazaga  ko muri miliyari 1.4 zirenga z’abatuye umugabane w’Afurika. 40% ari bo bonyine bari batunze telefoni zigezweho  ariko hakaba abandi bagera kuri 44% bari batuye ahantu hari ibikorwa remezo, ariko batagerwaho na serivisi za murandasi.

Tito DUSABIREMA