Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye yo muri Nyagatare, barashima kuba baregerejwe Isange One Stop Center ku bitaro bya Gatunda, kuko byajyaga bibagora kugera ku bitaro bya Nyagatare, rimwe na rimwe bakagerayo n’ibimenyetso by’ihohoterwa byasibanganye kubera urugendo rurerure.
Muri Gicurasi 2021, nibwo ku bitaro bya Gatunda biherereye mu karere ka Nyagatare hatangijwe inzu yihariye ya Isange one stop center. Iyi yaje isanga indi ikorera mu bitaro bya Nyagatare byumvikana ko ariyo yonyine yari iri mu karere kose.
Radio na Television Flash twasuye imirenge ya Gatunda , Kiyombe na Karama, tuganira n’abaturage baho maze batwereka imbogamizi bajyaga bagira mu gihe habaga hari uwa hohotewe zirimo no gukora ingendo ndende dore ko hari naho bakoreshaga 50km kugira ngo bagere ku bitaro bya Nyagatare.
Umwe ati “Ubwo rero kuba nagira ikibazo cyangwa umwana akagira ikibazo, nkahita ngana ku bitaro hariya mu buryo bunyoroheye, ni byiza kugira ngo uwo mwana abashe gutabarwa hakiri kare.”
Undi nawe ati “Ubundi iyo umwana yabaga yahohotewe yafashwe ku ngufu, twamukarabyaga, tukamuhindurira imyenda tukamutwara kuri polisi. Ariko ubu kuva Isange yaza, twamenye ko ibyo twakoraga ari amakosa.”
Undi ati “Iyo umwana yabaga yahohotewe, hari n’igihe bitageraga mu buyobozi. Ugasanga umubyeyi agiye kureba uwahohoteye umwana we aho kujya mu buyobozi.”
Izi mbogamizi zigaragazwa n’abaturage, bisa nkaho zitari zibangamiye abaturage gusa kuko n’inzego z’ibanze zigaragaza ko hari ubwo ubufasha bagenerega abahohoterwaga kugira ngo babone ubutabera bwabaga bucye. Uyu ni Eric Akwasibwe umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kiyombe.
Yagize ati “Wasanganga iyo babaga babaye benshi muri social protection hatarimo amafaranga, urumva ko umuturage ibimenyetso bitabungwabungwa uko bikwiye.”
Akarere ka Nyagatare by’umwihariko, kari mu turere tuza imbere mu gihugu mu kugira imibare ku ihohoterwa iri hejuru, urugero, kuva muri Kamena kugera Ukuboza 2022, abangavu 904 nibo bamenyekanye batewe inda z’imburagihe.
Ibi kandi binashimangirwa na Mukarwema Vestine, umukozi muri isange one stop center ya Gatunda ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahohotewe, kuko imibare yabo yakira kuri ibi bitaro igaragaza ko abahohoterwa ari benshi. Ibi bigaragaza uko iyi Isange yorohereje abahohoterwaga bakiganya kujya ku bitaro bya Nyagatare.
Yagize ati “Hari igihe nakira umunani mu cyumweru, hari igihe nakira batanu cyangwa batatu. Ntabwo bahora baza ari benshi.”
Umuyobozi Mukuru muri RIB ushinzwe Isange One Stop Center, Nsabimana Habuni Jean Paul asaba abaturage bo muri iyi mirenge uko ari 3, kugana Isange yabegerejwe mu kurushaho kuzuza intego yashyiriweho ari yo yo kurandura ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Yagize ati “Turabamenyesha y’uko ubufasha butangwa na Isange butangwa ku buntu nta kindi kiguzi. Icyo usabwa n’ukuhagera ubundi ugahabwa ubwo bufasha.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, ngo Mu gihe cy’umwaka urenga ku bitaro bya Gatunda hatangiye gutangwa serivise za Isange, bitanga ikizere cyo kugabanya ihohoterwa muri aka karere.
Ati “Ibitaro bya Gatunda bije, byagabanije ubucucike bwabaga ku bitaro bya Nyagatare, aho abantu benshi bakoraga ingendo ndende, ariko ubu aho Gatunda yaziye muri serivise itanga zitandukanye harimo n’izi za Isange, usanga abaturage boroherwa no kubona izo serivise.”
Kuva muri Nyakanga uyu mwaka kugeza kanama, akarere ka Nyagatare mu mezi abiri kari gafite abana 218 basambanyijwe.
Kuri ubu serivise za Isange zibarizwa mu bitaro 48 by’Uterere twose mu gihugu, kandi biteganijwe ko zizagera no mu bindi bitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Ubusanzwe Isange one stop center, yashyizweho muri 2009 nyuma yo kubona ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ririmo kwiyongera kandi abakorerwa iryo hohoterwa bakaba bakeneye ubufasha butandukanye.