Guverineri Gasana Emmanuel wayoboraga intara y’Iburasirazuba yongeye guhagarikwa

CG (Rtd) Gasana Emmanuel wayoboraga intara y’Iburasirazuba yongeye guhagarikwa ku mirimo ngo agire ibyo abazwa.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya ministre w’intebe mu izina rya perezida Kagame ntirisobanura icyongeye guhagarika guverineri Emmanuel K.Gasana

Bwana Gasana uherutse gusezererwa muri polisi y’u Rwanda yanabereye umuyobozi mukuru, yaherukaga guhagarikwa ku mirimo nka guverineri w’intara y’Amajyepfo mu kwa Gatanu kwa 2020

Icyo gihe nabwo ntihasobanuwe icyo yabazwaga, ariko yahagaritswe ari kumwe na Gatabazi Jean Marie Vianney wari guverineri w’intara y’Amajyaruguru, waje gusaba imbabazi kubitaragenze neza nawe atasobanuye

Bwana Gatabazi wakundaga   gukoresha Twitter – yanditse ko “asaba imbabazi Perezida Paul Kagame, ishyaka riri ku butegetsi n’Abanyarwanda aho yaba yarabatengushye”.

Aba bombi bagaruwe mu nshingano Gasana ajyanwa mu ntara y’Iburasirazuba, bidaciye kabili Gatabazi agirwa ministre w’ubutegetsi bw’igihugu.

Impamvu zo guhagarikwa cyangwa kwegura ntizikunze gutangazwa, kereka iyo ari Perezida Paul Kagame uzikomojeho muri rusange.