Ba Perezida Kagame na Tshisekedi batumiwe mu nama i Brazaville

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo batumiwe na mugenzi wabo   wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, mu nama ibera mu mujyi wa Brazaville, yiga  kurusobe rw’ibinyabuzima n’amashyamba.

Iyo nama irabera mu kigo cy’Inama Mpuzamahanga cya Kintélé guhera kuri uyu wa 26 kugeza ku wa 28 Ukwakira 2023.

Iritabirwa kandi na Perezida wa Gabon Brice Oligui Nguema, abandi Bakuru b’Ibihugu 10, abavuga rikumvikana ku rwego mpuzamahanga ndetse n’abandi barenga ibihumbi 3000.

Aba ba perezida batumiwe mu gihe hamaze iminsi hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi,ndetse intumwa ya Loni muri aka karere yavuze ko hashobora kuba intambara niba nta gikozwe.

Perezida Kagame na Tshisekedi bahuye mu gihe perezida wa Angola wari umuhuza mu bibazo bihanganishije ibi bihugu aherutse gutangaza ko nta musaruro bishobora gutanga.

U Rwanda rushinja Kongo Kinshasa gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Kinshasa nayo igashinja Kigali gufasha umutwe wa M23, impande zombi zihakana gutanga bene ubu bufasha.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko muri iyi nama yiga ku rusobe rw’ibinyabuzima n’amashyamba hazanabaho gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cyo kubungabunga uruzi rwa Amazon (Amerika), uruzi rwa Congo (Afurika), n’urwa Borneo Mekong (Asia), ahabarizwa urusobe rw’ibinyabuzima hafi ku kigero cya 80% ku Isi muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.