Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi CG (Rtd) Emmanuel Gasana, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Amakuru yatangajwe na RIB mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, avuga ko Gasana yatawe muri yombi nyuma y’uko akuwe ku mwanya we n’Umukuru w’Igihugu.
RIB yavuze ko “Iperereza rirakomeje, andi makuru tuzagenda tuyabatangariza bishingiye ku byo rizagenda rigaragaza.”
Cg (rtd) Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021. Byari nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.
Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda.
Muri Nzeri uyu mwaka, CG Gasana na bagenzi be bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Polisi y’u Rwanda.
Gasana yari Guverineri w’intara y’uburasirazuba kuva mu mwaka wa 2021.
Si ubwa mbere Gasana ahagaritswe ku mirimo. Muri Gicurasi (5) mu 2020, Gasana yari umwe muri ba guverineri babiri bari bahagaritswe ku mirimo na Perezida Kagame, kubera “ibyo bakurikiranweho” bitatangajwe icyo gihe.
Kuva muri Nyakanga (7) uwo mwaka, yasimbuwe na Alice Kayitesi nka Guverineri w’intara y’amajyepfo, we agirwa Guverineri w’intara y’uburasirazuba kuva muri Werurwe (3) mu 2021, ari na wo mwanya yari ariho kugeza ku wa gatatu.
Amategeko y’u Rwanda agena ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.
Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.