Urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwemeje kandidatire zose z’abakandida-perezida zari zatangajwe by’agateganyo n’akanama k’amatora k’icyo gihugu.
Inteko y’abacamanza yateranye ku wa mbere nyuma y’ibirego byari byatanzwe n’abarimo Noël Tshiani, washakaga kuburizamo kandidatire y’umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi. Urukiko rwavuze ko icyo kirego cyakiriwe ariko ko nta shingiro gifite.
Tshiani yari yavuze ko Katumbi yari asanzwe afite ubundi bwenegihugu butari ubwa DR Congo igihe yabonaga icyemezo cy’ubwenegihugu bwa Congo, nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byaho.
Urukiko rwanemeje kandidatire ya Perezida Félix Tshisekedi. Seth Kikuni yari yatanze ikirego asaba kuburizamo kandidatire ya Tshisekedi kubera gukoresha amazina atandukanye.
Mu kirego cye, Kikuni yavuze ko mu matora yo mu 2018 yakoresheje izina “Tshisekedi Tshilombo FELIX”, mu gihe mu matora yimirije yavuze ko yitwa “Tshisekedi Tshilombo FELIX ANTOINE”, akongeraho izina “Antoine”.
Urukiko rwavuze ko ikirego cye nta shingiro gifite.
Hervé Diakese, umuvugizi w’ishyaka Ensemble pour la République rya Katumbi, yabwiye radio RFI ko iki cyemezo cy’urukiko gisoje burundu ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu bwa Katumbi.
RFI yasubiyemo Diakese agira ati: “Ni iherezo ry’inzira ndende cyane yo kurwanya akarengane, ikinyoma, kuyobya no gukwirakwiza amakuru atari ukuri agamije kuyobya.
“Uyu munsi, ku rwego rwo hejuru cyane rw’ubucamanza bwa Congo, ikibazo cy’ubwenegihugu bwe gishyizweho iherezo. Buri mpaka zose kuri iyo ngingo zifite umwanya ahantu hamwe gusa kandi urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwabonye uwo mwanya: ni ahajugunywa imyanda y’amateka.”
Ku ruhande rwa Tshisekedi, umuntu uri hafi ye yabwiye RFI ko Perezida atatunguwe n’icyemezo cy’urukiko kandi ko ashishikajwe no guhatana na Katumbi mu buryo butarimo akarengane ndetse akamutsinda.
Ku itariki ya 19 Ukwakira (10), akanama k’amatora ya DR Congo katangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida 24 mu matora ya perezida ateganyijwe kuba ku itariki ya 20 Ukuboza (12).
Urwo rutonde ruriho n’andi mazina asanzwe azwi cyane muri icyo gihugu, nk’umunyapolitiki Martin Fayulu na muganga Denis Mukwege, mu 2018 watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.
Ariko nyuma y’itangazwa ry’urwo rutonde, Joëlle Bile na Enoch Ngila bari batanze ibirego mu rukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga, binubira gukurwa kuri urwo rutonde rw’abakandida.
Ku wa mbere, urukiko rwemeje kandidatire zabo, bituma abakandida bose baba 26, barimo abagore babiri.