Kayonza:Abarimu barashinja umuyobozi wa GS Nkondo II kubimura kubera munyumvishirize yimitse.

Abarimu babiri bigisha kukigo cya  GS Nkondo II mu murenge wa Rwinkwavu mukarere ka Kayonza, baravugako umuyobozi w’iri shuri yabakoreye impapuro mpimbano akarere ka Kayonza kakazishingiraho kakabaha ibihano bitatu mu mwaka umwe kandi atariko sitati yihariye igenga abarimu  ibiteganya.

Ngo babanje guhabwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi by’agateganyo , nyuma bagaragarije NESA ko barenganyijwe icyo gihano kirahindurwa  bahabwa igihano cyo kugawa, bagerageje kugaragaza ko bakomeje gukorerwa akarengane  bahita bahabwa amabaruwa abimurira mu bindi bigo bya kure byiswe inyungu z’akazi bakaba bavuga ko ari munyumvishirize.

Umwe muri ababarimu witwa NTURANYENABO Jean Leonard  avuga ko uyu muyobozi w’ishuri yanditse impapuro mpimbano azijyana ku karere atazinyujije ku murenge cyangwa ngo uyu mwarimu abanze atange ibisobanuro mu kanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mukazi  ko kw’ishuri, nk’uko sitati yihariye igenga abarimu ibiteganya. Yagize ati ‘’Tubyita impapuro mpimbano kuko batanze raporo ivugako nasohotse mu nama ntasabye uruhushya nkagirwa inama n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu kazi kandi ntabyabaye , yaba amafaranga batubikiye twarahagaritswe ntayo baduhaye, banyimuriye kuri GS Gakoma B mu murenge wa Murundi,  kandi sitati igenga abarimu iteganyako umwarimu wimuwe n’umukoresha we ku nyungu z’akazi ahabwa amafaranga y’urugendo akagenwa na Minisitiri ubifitiye ububasha none ayo mafaranga ntayo baduhaye ubu tumaze amezi ane tudahembwa “Mugenzi we witwa UWIMANA Sebastien nawe avugako bamutangiye raporo y’impimbano igaragaza ko yasohotse mu ishuri adafite uruhushya bimuviramo kudahembwa amezi atatu, hashira iminsi agahabwa igihano cyo kugawa yagaragazako yarenganyijwe agahanishwa kwimurirwa ku ishuri rya EP Rweza hafi y’Akarere ka Gatsibo . Yagize ati “ Mubyukuri ndashaje mfite imyaka 55 , umuyobozi w’ishuri akora impapuro mpimbano urugero natanga n’umwarimu yahaye Timetable y’ibyo atigisha ajya gukosora ibizamini bya Leta muri NESA , urebe n’iyo raporo yantangiye ku karere ntayizi nkaba nsaba gusubira hafi y’umuryango wanjye kuko inzara iranyishe simbasha kwitekera ndi umusaza

Umuyobozi wa GS Nkondo II NYIRACUMI Leontine  yabwiye itangazamakuru ryacu ko ntacyo yavuga kuri ikikibazo ibindi twabaza Akarere . Yagize ati ‘’ Muvugane n’Akarere bazi ikibazo cyacu’’

Ubwo twakoraga iyi nkuru ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ntibwabonetse ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo haba kumurongo wa telephone ndetse n’ubutumwa bugufi ntibabushubije

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abarimu n’abakozi bo muburezi munzego za Leta mu Rwanda SNER  avugako ikikibazo atigeze akimenya ariko ngo banyir’ubwite nibakimugezaho azagikurikirana . Ati “ Murakoze kukitumenyesha ntabwo twari tukizi tugiye kugikurikirana mubwire abo banyamuryango bakitugezeho.’’

Sitati yihariye igenga abarimu iteganya ko umukoresha afite uburenganzira bwo kwimura umwarimu atabisabye  munyungu z’akazi ariko amafaranga yo kumwimura akagenwa na Minisitiri ubufite munshingano ababarimu bakaba batarayahawe.

Jean Claude Karinda

FLASH TV Mu Burasirazuba