Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yirukanye mu mirimo Dr Patrick Hitayezu wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 1 Ugushyingo 2023 rivuga ko uyu muyobozi “yirukanywe bijyanye n’imyitwarire mibi yakomeje kwiyongera mu mirimo yari ashinzwe.’’
Ntihavuzwe mu buryo busobanutse ibyo bwana Hitayezu atubahirizaga.
Mu Rwanda akenshi umukuru w’igihugu niwe ujya uvuga mu buryo bweruye amakosa aba yakuye bamwe mu bayobozi mu kazi.
Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022 iyobowe na Perezida Kagame ni ho Dr Patrick Hitayezu yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru muri MINECOFIN.
Ni imirimo yari yahawe kandi mbere y’uko mu 2019 mu mavugurura yabaye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yasize Dr Patrick Hitayezu agizwe umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi yarwo.