Perezida w’Ubudage yavuze ko atewe “isoni” n’ibikorwa by’ubugome bukabije igihugu cye cyakoreye Abanya-Tanzania mu gihe cy’ubukoloni.
Abasirikare b’Ubudage bishe abantu hafi 300,000 mu gihe cy’ubwigomeke bw’umutwe wa Maji Maji mu ntangiriro y’imyaka ya 1900, bwabaye zimwe mu mvururu zo kurwanya ubukoloni ziciwemo abantu benshi cyane.
Perezida w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier yabivuze ku wa gatatu ari mu nzu ndangamurage y’i Songea, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho izo mvururu zabereye.
Yagize ati: “Ndifuza gusaba imbabazi kubera ibyo Abadage bakoreye abakurambere banyu hano.
“Ibyabereye hano ni amateka dusangiye, amateka y’abakurambere banyu n’amateka y’abakurambere bacu mu Budage.”
Ukwigomeka kw’umutwe wa Maji Maji kwatewe n’ingamba y’Ubudage yari igamije guhatira abaturage b’abasangwabutaka guhinga ipamba ryo kohereza mu mahanga.
Tanzania yari imwe muri za koloni z’Ubudage muri Afurika y’uburasirazuba, zari zigizwe n’ibihugu by’ubu by’u Rwanda, u Burundi n’ibice bimwe bya Mozambique.
Perezida Steinmeier yavuze ko yizeye ko Tanzania n’Ubudage bishobora gukora bigamije “kuzirikanira hamwe” ibyo mu gihe cyashize.
Yasezeranyije “kujyana izi nkuru mu Budage, kugira ngo abandi bantu bo mu gihugu cyanjye bazazimenye”.
Kugeza mu gihe cya vuba aha gishize, Ubudage bwari bwifitemo “kwibagirwa igihe cy’ubukoloni”, nkuko bivugwa na Jürgen Zimmerer, umwarimu w’amateka kuri Kaminuza ya Hamburg mu Budage.
Profeseri Zimmerer ati: “Ubugome n’irondaruhu by’ubu bukoloni ntibyumvikanaga mu baturage b’Ubudage.”
Mu ruzinduko rwe rw’iminsi itatu, Perezida w’Ubudage yanahuye n’abakomoka kuri umwe mu bari abayobozi ba Maji Maji, Umutware Songea Mbano, uri mu bishwe n’Ubudage mu mwaka wa 1906.
Ubu afatwa nk’intwari y’igihugu muri Tanzania ndetse Perezida Steinmeier yabwiye umuryango we ko abategetsi b’Ubudage bazagerageza kubona ibisigazwa by’umurambo we.
‘Bakajyanwe mu rukiko’
Ibisigazwa by’imirambo y’abantu bibarirwa mu bihumbi byakuwe mu zahoze ari za koloni z’Ubudage bijyanwa mu Budage – ku ruhande rumwe nk'”imihigo” ariko nanone no mu rwego rw’ubushakashatsi bw’irondabwoko.
Profeseri Zimmerer yavuze ko ari “nkaho nta nkunga” ihari yo gutuma hamenyekana ahantu ayo magufa n’ibikanka, biri mu nzu ndangamurage zitandukanye cyangwa mu bigo by’ubushakashatsi, byavuye.
Bamwe mu bakomoka ku bishwe bashoboye kumenya aho ibisigazwa by’imirambo y’ababo biri, hakoreshejwe ubuhanga bw’ibizamini by’ingirabuzima-fatizo (DNA/ADN).
Ku wa kabiri, nyuma yo guhura na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan i Dar es Salaam, Perezida Steinmeier yasezeranyije ko Ubudage buzakorana na Tanzania ku “itahukana ry’umutungo w’umuco”.
Umunyamateka w’Umunya-Tanzania Mohamed Said yakiriye neza uko gusaba imbabazi kwa Perezida w’Ubudage, ariko yabwiye BBC ko uko gusaba imbabazi kutageze kure hahagije.
Yagize ati: “Bafashe icyemezo cyo gutwika imirima kugira ngo abantu ibiribwa bibashirane ntibashobore kurwana. Ibi ntibyakwihanganirwa, mu isi yo muri iki gihe bakajyanwe mu rukiko.”
Mu mwaka wa 2021, Ubudage bwemeye ku mugaragaro ko bwakoze jenoside mu gihe bwari bwarigaruriye Namibia, bunatangaza imfashanyo y’amafaranga ifite agaciro karenga miliyari 1.1 y’ama-Euro.
Ibyatangajwe na Perezida w’Ubudage bikurikiye ibyatangajwe n’Umwami Charles w’Ubwongereza, wemeye, mu ruzinduko i Nairobi, “ibikorwa biteye ishozi kandi bidafite ishingiro byakorewe Abanya-Kenya” mu gihe cy’urugamba rwabo rw’ubwigenge.
Ariko uwo Mwami w’Ubwongereza ntiyasabye imbabazi ku mugaragaro, izi zikaba zagombaga gufatwaho umwanzuro n’abaminisitiri bo muri guverinoma y’Ubwongereza.
BBC