Ba Gitifu basimburanye muri Rulindo bafunzwe bazira amafranga y’abaturage

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane, Leta yari yagenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo, ijyanye n’ibyangijwe ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.

Amafaranga aba bayobozi bashinjwa kunyereza RIB ntiyatangaje umubare wayo ariko yavuze ko ari ayo abaturage bari bagenewe na Leta ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.

Mu bafunzwe harimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri b’akarere, uhari ubu n’uwo yasimbuye, ubu ukorera mu Karere ka Muhanga hamwe n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere ka Rulindo.

Amakuru aturuka muri ako Karere avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, mugenzi we Kanyangira Ignace wa Rulindo ndetse n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange w’Akarere ka Huye, Muhanguzi Godfrey bose bakurikiranyweho icyo cyaha muri Rulindo kuko bamwe bahoze bahakora mbere yo kwimurwa.

Abandi barimo Umuyobozi wa One Stop Center mu Karere ka Gicumbi, Félicien Niyoniringiye; Umuyobozi wa One Stop Center Rulindo, Juvénal Bavugirije; ushinzwe imari n’Ubutegetsi mu Karere ka Rulindo, Delice Mugisha na Celestin Kurujyibwami wari umucungamutungo w’Akarere Rulindo.

Ibyo bakekwaho bigize ibyaha byo kunyereza umutungo no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibi byaha byakozwe mu bihe bitandukanye aho kugeza ubu iperereza rimaze kugaragaza ko hishyurwa abantu ba baringa cyangwa abatari bagenewe ingurane, ku buryo hari n’abari kwishyurwa inshuro ebyiri.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwibutsa abashinzwe gucunga umutungo wa Leta ko kuwunyereza cyangwa kuwukoresha icyo utagenewe ari icyaha gikomeye kandi gihanishwa ibihano biremereye.

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri stasiyo za RIB za Shyorongi, Rwezamenyo na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.