Icyuka k’intambara hagati y’u Rwanda na Kongo:Perezida Kagame yavuganye na Antonio Guterres

Umunyamabanga mukuru wa Loni bwana Antonio Guterres yavuganye na perezida Kagame ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,asaba ko umwuka w’intambara wahagarara.

Uyu munyamabanga mukuru wa Loni yahamagaye perezida Kagame kuri telefoni ndetse ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda, byatanaje ko baganiriye neza.

Leta ya Kongo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 Kigali nayo ikabashinja gukorana na FDLR,ariko buri ruhande rurabihakana.

Guterres ahamagaye perezida w’u Rwanda nyuma y’umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony J. Blinken,nawe wasabye ko ingabo z’u Rwanda n’iza RDC zivanwa ku mupaka.

Ibyo biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira, Perezida Kagame akaba yahamirije Guterres ko igisubizo kizima kuri ibyo bibazo atari icya gisirikare ahubwo hakenewe igisubizo cya Politiki.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashimangiye ko abo bayobozi bombi baganiriye ku gukomeza ubufatanye bufatika mu guharanira amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, binyuze mu nzira zashyizweho ku rwego rw’Akarere.

Muri izo nzira za Politiki hari ibiganiro bya Luanda ndetse n’ibya Nairobi byateguwe kandi bikurikiranirwa hafi n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida Kagame yavuganye na Guterres nyuma y’ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amwerika (USA) Antony J. Blinken, aho yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye gahunda z’ibiganiro byo ku rwego rw’Akarere bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri RDC no mu Karere kose.

Ibi biganiro biri kuba mu gihe Leta ya Tshisekedi yinangiye kuganira n’umutwe wa M23 intambara ikaba ikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivili.