Gatsibo: Minisitiri Musabyimana yamaze impungenge aborozi ku mpamvu yo guhinga 70% bakororera kuri 30%

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude, yasabye aborozi bo muri Gatsibo kumva neza impamvu zo guhinga 70% by’ubutaka busanzwe bworororerwaho, kuko ari inyungu kuri bo no ku gihugu muri rusange.

Ibi abivuze nyuma yaho hamaze iminsi hari amakuru avuga ko hari bamwe bumvise nabi aya mabwiriza, bigatuma batangira kwimurira ubworozi bwabo mu bihugu by’ibituranyi.

Nkundababo elifazi, ni umwe muborozi bo mu karere ka Gatsibo, watangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo guhinga 70% y’ubutaka asanzwe yororeraho. Aganira n’itangazamakuru yavuze ko ubutaka bwa hegitari 25, yahisemo kubushyiraho ibihingwa birimo ibigori n’ibishyimbo, ahandi akahatera ubwatsi bw’inka bumwe azajya anagurisha, akanakora ifumbire azajya akoresha mu mirima indi akayigurisha. Urebye hirya gato hari ikiraro cy’inka cyakwakororerwamo inka zigera kuri 40 zatanga umukamo wa litiro 20 kuri buri mwe, ariko ubu akaba afite inka 6 gusa.

Nkundababo avuga ko yahisemo gukoresha ubutaka bwe muri ubu buryo kuko ateganya inyungu nyinshi mu minsi iri imbere.

Ati “Ni ubukungu, ni iterambere ry’igihugu. Inka zororewe mu kiraro ntabwo zivunika kuko ziba zifite amazi hafi ntizijya kuyashaka hirya, ubwatsi buba buhari, ikindi zitanga ifumbire.”

Ku rundi ruhande ariko, nkuko bamwe mu borozi babigaragaza, ngo aya mabwiriza ntibayasobanukiwe ubwo yasohokaga, bituma bayumva nabi ngo ku buryo bamwe batangiye kwimurira ubworozi bwabo mu bihugu by’ibituranyi ngo kuko bumvaga ko babujijwe korora. Uyu ni Karegera Charles umwe mubororera muri Gatsibo.

Yagize ati “Abantu baragiye, muri West Nile muri Uganda bagiye gushaka aho bororera bitewe n’ayo mabwiriza yari amaze kutugeraho adutunguye.”

Ubwo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yagiranaga ibiganiro n’aba borozi, yabasabye kumva neza impamvu yo kororera kuri 30% bagahinga kuri 70% by’ubutaka bwabo, kuko ari inyungu kuri bo no ku gihugu muri rusange.

Ati “Mwe kugira ubwoba nta byacitse ahubwo ni ukugirango tuganire turebe uko byagenda kandi bikagenda neza.”

Nyuma y’ibi biganiro, aba barozi babwiye itangazamakuru ko banyuzwe n’ibiganiro bya minisitiri Kandi ko bari bubisangize bagenzi babo impungenge zigashira.

Karegera yagize ati “Nyakubahwa minisitiri uyu munsi atumaze impungenge. Ni nayo mpamvu turi hano tumushimira. Atubwiye ko tugomba guhinga kandi tukanorora kandi bikunganira ubworozi. Bivuze ko iyo ubigiyemo byombi harimo inyungu. Yabidusobanuriye neza ariko mbere ntitwigeze tubisobanurirwa neza ahubwo byasaga nkaho ari igitutu badushyiraho.”

Kuri iyi ngingo, minisitiri Musabyimana avuga ko leta yiteguye gufasha aba borozi mu buryo bwose bushoboka, kugirango ibikorwa byabo bitere imbere.

Ati “Ni ukwegerezwa serivise z’imari kugira ngo zibafasha ziboneke vuba kugira ngo ushaka kuvugurura ubworozi bwe cyangwa ushaka gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, abone amafaranga ku buryo bumworoheye ndetse no gufashwa kubona ibikoresho byo kubona amazi mu nzuri cyangwa ibindi, iyo serivise z’imari zibegereye biroroha kuko baba bashobora kubona inguzanyo cyangwa se inkunga zoroshye kandi ibyo Leta yiteguye kubibafashamo.”

Mu karere ka Gatsibo, habarurwa inzuri zigera kuri 668, ariko 356 muri zo nizo zimaze guhingwa 70%.

Zimwe mu mbogamizi aborozi bagaraje zatumye bamwe badahita batangira guhinga 70%, zirimo kuba amabwiriza yarasohotse igihembwe kigeze hagati, kuba batari biteguye ku bikorwaremezo bikenewe, imashini zo guhinga zikiri nke, no kuba umwaka bahawe wari muto cyane.

Icyakora minisitiri yababwiye ko buri kibazo cyose kizashakirwa ibisubizo.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad