Kigali: Abahoze mu buzunguzayi barataka ibihombo mu masoko bashyizwemo

Bamwe mu bazunguzayi bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko amasoko bubakirwa ahabwa abifite, ndetse n’inkunga bagenerwa zitabageraho zigahabwa abasanzwe bafite ubushobozi

Ikibazo cy’abazunguzayi mu mujyi wa Kigali gisa n’icyabaye agatereranzamba, kuko iyo ugeze nka Nyabugogo uhasanga urujya n’uruza rwabo

Abaganiriye n’itangazamakuru ryacu batubwiye ko, nubwo umujyi wa Kigali ububakira amasoko , birangira aya masoko ahawe abifite kuko usanga bashyizeho umusoro ubaremereye aho kuri ubu, basora 12,000Frw amafaranga bita menshi kuri bo kuko hari n’abo usanga bafite igishoro kiri munsi y’uyu musoro, bikarangira bagumye mu muhanda.

Umwe ati “ Nkanjye uciriritse ntabwo mfa kubona amafaranga yo kwishyura buri kwezi ujyamo wenda wakora wishyuye ugahomba ,iyo ubonye uhomba uhita ugita ugasohoka ugataha”

Undi “ twebwe wenda badukoreye nk’iryacu soko twishyura amafaranga make bitewe n’uko tuba twaranguye.”

Twaganiriye na bamwe mu bahoze ari abazunguzayi bakorera mu isoko  rya Nyabugogo, batubwira ko kuribo umusoro batanga uhanitse kandi isoko bahawe ritagira abakiriya, ibintu bituma mu masaha ya nimugoroba nabo basohoka mu isoko bakajya kuzunguza kimwe n’abandi, ibindu bikomeje gutiza umurindi ubuzunguzayi mu mujyi wa Kigali.

Umwe  ati “ ubuzima bwo muri iri soko ikibazo ni uko ntabakiriya.”

Undi ati “ Ntabwo uzarangura imari ushyire hano ku iseta wiRIrwe uyireba nta bakiriya ubona iyo bigeze nimugoroba nawe ujya gushaka abakiriya mu muhanda w’abandi bari n’ubu ugiye mu mihanda  wasanga isoko ryaremye ariho abakiriya bibereye n’umurenge urabizi ko mu muhanda haba isoko n’akarere karabizi.”

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Madame URUJENI MARTINE , avuga ko babimenye ko hari uburiganya bugaragara muri ariya masoko ariko ko bakomeje kubikurikirana.

Ati “ Nibyo koko hari ahantu twagiye dusanga koko harabayeho uburiganya ,hari aho koko byagiye bigaragara hari nabo twagiye tuyambura tukanabasohoramo kuko byagiye bigaragara y’uko bayagiyemo koko batakagombye kuyajyamo ntabwo twavuga y’uko ari ibyo gushyigikira ntabwo aribyo biriya bibanza  mu masoko ntabwo byari bigenewe kugurishwa byari bigenwe bariya bahoze ari abazunguzayi ndetse no kugirango tubabarure tunabashyiremo bo bwabo babigiragamo uruhare duhereye ku maseta yabo aho babaga bari ariko aho byagiye bigaraga aho twamenye  twagiye tubikosora no kubasohoramo tukabasohoramo.”

Nubwo umujyi wa Kigali ushyira imbaraga mu guhashya ikibazo cy’abazunguzayi ariko hirya no hino muri uyu mujyi urababona aho usanga bakwepana ninzego z’umutekano, aho ku itariki 07/03/2023 mu murenge wa nyarugenge ,umunyerondo yishwe na bamwe mu bazunguzayi ubwo hakorwaga umukwabu wo kurwanya ubu bucuruzi butemewe.